Kigali: Abagenzi n’abamotari baritana ba mwana ku bwambuzi bashinjanya

Mu mujyi wa Kigali, bamwe mu bagenzi baba bafite gahunda yihuta bigatuma batega moto cyangwa se bagahitamo kuzitega kubera ko nta yandi mahitamo baba bafite bitewe n’impamvu zinyuranye. Bamwe muri aba bagenzi, bashinja bamwe mu bakora umwuga wo gutwara Moto kubambura amafaranga yabo, akenshi bigakorwa nk’iyo babahaye amafaranga bisaba ko bavunjisha ngo babagarurire cyangwa se hakaba n’abo usanga bakora kijura kuko haba ubwo bashikuza abagenzi ibyo bafite cyane amasakoshi y’abagore.

Bamwe mu bagenzi baganiriye n’umunyamakuru wa intyoza.com, bamubwiye ko nta cyizere bakigirira abamotari. Umwe muri aba bagenzi yagize ati:“ Nateze umumotari, tugeze aho yagombaga kungeza, mwishyura inoti ya bitanu ngo akureho aye angarurire, atangira kwisakasaka, maze arambwira ngo reka avunjishe kuri mugenzi we. Yahise yatsa moto ariruka mbura aho arengeye. Rwose iyo ntafite amafaranga avunje ntinya gutega moto”.

Undi mugenzi na we yagize ati:“ Umumotari yarantwaye, bwari bwije, tugeze aho nagombaga gusigara, mva kuri moto, mfugura isakoshi ngo mwishyure nuko ahita ayinshikuza ariruka. Sinshobora kuzongera gutega umumotari ntazi”.

Mu gihe abagenzi bataka ko bamwe mu bamotari babamereye nabi, ku ruhande rw’abatungwa agatoki hari ukundi babibona. Umwe mu bamotari waganiriye n’umunyamakuru yagize ati:“ Abagenzi batumereye nabi muri iyi minsi, uramutwara wamugeza aho mwari mwumvikanye, akava kuri moto aho kukwishyura agahita yiruka na kasike akayigutwara”.

Mugenzi w’uyu mumotari we yagize ati: “abamotari turahohoterwa rwose. Njyewe natwaye umugenzi, tugeze aho agomba gusigara mubazi inyereka ko agomba kunyishyura amafaranga magana ane. Noneho we, ampa inoti ya magana atanu. Mbuze ayo kumugarurira, mbura n’aho mvunjisha, nuko ndamubwira ngo reka nyamuhe kuri telefoni. Namuhaye amafaranga mirongo inani kuko bagombaga kunkata makumyabiri kandi njyewe ntagomba guhomba. Twaraserereye ngo nimuhe makumyabiri ye, ngo ni magana ane mubazi yagaragaje ko agomba kunyishyura.

Ku bijyanye n’uku kwitana ba mwana, ku bagenzi ndetse n’abamotari, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René mu ijwi ryumvikana nk’iritangaye, anaseka cyane yabwiye umunyamakuru ati: “Aah! Umugenzi akiruka na kasike n’amafaranga motari ntamufate!”?.

Umunyamakuru, yagerageje guhamagara abayobozi muri RURA ngo bagire icyo bavuga kuri iki kibazo, cyane nk’abafite aho bahurira n’ibigendanye no gutwara abantu, ariko ntabwo babashije kuvugana.

Mu gushaka kumenya icyo amategeko avuga kuri ubu bwambuzi abagenzi n’abamotari batavugaho rumwe kuko buri ruhande rushinja urundi, ku murongo wa telefoni igendanwa, umunyamakuru yavuganye n’Umunyamategeko wigenga, Karenzi Jean Paul, asobanurira agira ati:“ Ibyo babyita ubujura budakoresheje kiboko”.

Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, Ingingo yacyo ya 300 havuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mukamusoni Fulgencie

Umwanditsi

Learn More →