Kim Kardashian n’umugabo we Kanye West mu nzira zo gutandukana

Kim Kardashian yerekeje inzira y’inkiko ashaka uko yasaba ubutane n’umuyamuziki Kanye West usanzwe aririmba mu ndirimbo z’injyana ya rap, nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Amerika. Aba bombi bamaranye hafi imyaka irindwi bubakanye, bakaba babyaranye abana bane.

Iyi nkuru yatangajwe n’ikinyamakuru gikorera ku mbuga nkoranyambaga TMZ gisanzwe gitangaza amakuru ku bihangange, nyuma y’amezi atari make hari ibihuha bivuga ko aba bantu baba batabanye neza.

Amakuru ava mu binyamakuru bya Amerika avuga ko uyu mugore rurangiranwa w’imyaka 40 yasabye ko we na Kanye West bemererwa kurera abana. Nta n’umwe aragira icyo abivugaho. Bombi kandi, bari mu bantu bazwi cyane ku isi kandi bose bagiye bagira amahirwe mu bikorwa byabo.

Kim yatangiye kumenyekana mu 2007 nk’igihangange mu rukurikirane rw’ibiganiro yakoze kuri tereviziyo E! Television ku bijyanye n’umuryango we. Urukurikirane rw’ibiganiro rwiswe Keeping up with the Kardashians rwarabaye rurangiranwa/rwamenyekanye cyane kuva icyo gihe, igice kigira 21 kikaba kitezwe kwerekanwa mu mwaka utaha.

Iki gihangange mu biganiro bica ku matereviziyo, yagize amahirwe yo kugera kure mu bintu bitandukanye, ikinyamakuru Forbes kikaba kibona ko yaba afite ubutunzi bubarirwa muri miriyoni 780 z’amadorari y’abanyamerika.

Ku ruhande rwe, nk’umuntu uzwi cyane mu miziki yakunzwe cyane ku isi nka Gold Digger, Kanye West ni umwe mu bihangange mu muziki wo munjyana za rap kuva imyaka 15 yose. Arazwi cyane kandi no mu mideri/imyambarire.

Baramaze imyaka itari mike bamenyanye mbere y’uko babana, West akaba yaraje kugaragara mu kiganiro cya Kim ku muryango we mu 2010. Babyaranye umukobwa w’imfura wabo, North, mu kwa gatandatu 2013.

Mu mpera z’uwo mwaka, West yateguye ibirori bikomeye cyane byo kumusaba ko bashyingiranwa, byabereye ku kibuga cy’umupira cya San Francisco Giants cya baseball yari yakodesheje, imbere y’umuryango wa Kim n’amakamera, aho yari yakodesheje itsinda ry’abacuranzi.

Ubugeni/ubukwe bwabo babugiriye mu Butaliyani mu kwa gatanu 2014, ifoto yaberekanye basomana ku musi w’ubukwe ikaba ari yo yakunzwe cyane ku rugero rutari bwigere rubaho icyo gihe ku rubuga rwa Instagram.

West asomana n’umugore we Kim, ifoto yagaciye.

Umwaka wakurikiye Kardashian yabyaye umuhungu wabo wa mbere, Saint West, mu mwaka wakurikiye. Bongeye babyara abandi bana babiri, Chicago na Psalm, babinyujije ku wundi mugore (surrogate/mère de substitution) nyuma y’aho Kim agiriye ibibazo atewe n’imbanyi/inda za mbere y’aho. Kuva icyo gihe, ntibasubiye kuvugwa cyane mu binyamakuru, cyane cyane igihe Kardashian yibiwe n’abantu bari bitwaje imbunda i Paris mu 2016.

Mu mwaka ushize, West yagerageje gushaka kwiyamamariza mu matora y’umukuru w’igihugu wa Amerika, ariko biranga. Mu gihe cyo kwiyamamaza kwe, uyu mu raperi yagiye atangaza amagambo ataboneye neza imbere y’abantu no ku mbuga nkoranyambaga, ibintu byateye impungenge abantu batari bake biba ngombwa ko Kardashian agira icyo avuga.

Icyo gihe, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yavuze ko umugabo we yari afite ikibazo cyo mu mutwe, ko yari “umuntu w’incabwenge/umunyabwenge ariko agoye”, asaba abantu n’ibinyamakuru kumugirira impuhwe kubera ibyo bibazo byo mu mutwe.

Ibihuha bivuga ko aba bantu bashaka gutandukana bimaze amezi atari make bizunguruka mu gihe bivugwa ko Kardashian yamaze no gushaka umushingwamanza/umunyamategeko uzwi cyane Laura Wasser.

Mu kwa mbere, ikinyamakuru Page Six gitanga amakuru ajyanye n’ubuzima bw’ibihangange cyavuze ko urubanza rwari rwimirije, kikavuga ko West yari yimariye igihe cyose cy’iminsi mikuru mu iyororero rye riri ahitwa Wyoming muri leta ya California aho uwo muryango usanzwe ukomoka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kim Kardashian n’umugabo we Kanye West mu nzira zo gutandukana

  1. kerema February 20, 2021 at 1:18 pm

    nk’uko gatsibo idasobora kuba muri bugesera cyangwa ngo intara y’uburengerazuba ibe muri kigali, niko Wyoming idashobora kuba muri California.
    zose ni leta zigize USA

Comments are closed.