Kirehe: Abahoze ari inzererezi n’abanyabyaha, bafashe umugambi wo kubivamo

Abahoze ari abanyabyaha bitandukanye hamwe  n’inzererezi  biyemeje kubireka no gufasha abandi kubivamo.

Inspector of Police (IP) Gahigi Harerimana, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Kirehe, yagiranye ikiganiro n’abahoze ari abanyabyaha bitandukanye bagera kuri  45.

Aba bose bakusanyirijwe mu kigo(transit center) cyiri mu murenge wa Nyamugari, mu kagari ka Nyamugari, kugirango bahabwe inyigisho n’abayobozi batandukanye, zikaba  zigomba kumara ibyumweru bibiri mbere yo gusubizwa mu miryango yabo.

IP Gahigi, aganira nabo yagize ati:”N’ubundi sinshidikanya ko mwari musanzwe muri abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha nk’uko buri munyarwanda wese akwiye kuba ameze, kandi ni mwe muzi neza ububi by’ibyo mwahozemo, ni namwe rero mukwiriye gukangurira abandi mugiye gusanga mu miryango yanyu kudahitamo inzira nk’iyo mwaciyemo.”

IP Gahigi,  yababwiye kandi ko, nk’abigeze kuba mu byaha bitandukanye bakaba bazi ingaruka zabyo kurusha abandi,  bajya barangwa n’amakenga mu gihe babonye ikintu kibi kidasanzwe kandi abasaba kujya bahita bamenyesha Polisi ibegereye n’ubuyobozi bwabo  igihe batahuye ko cya kintu gishobora guhungabanya umutekano.

IP Gahigi, yaboneyeho kubasaba ko, nibamara gusubira mu miryango  yabo, bashyira imbaraga hamwe, bagakora itsinda ryo kurwanya ibyaha aho yagize ati:”Ibyo tuvuganye aha mubikoze buri muntu ku giti cye, nta musaruro byatango nk’igihe mwaba mukoze itsinda rikorera hamwe, natwe nka Polisi byadufasha kujya dusangira amakuru no kubahugura dufite aho tubasanga.”

Yarangije abasaba kuzafatanya n’inzego z’ibanze ku gukumira no kurwanya ibyaha, guha amakuru y’ibyaha n’ababikora Polisi ibegereye kandi bakagira uruhare mu kubirwanya cyane cyane ibyiganje mu gace kabo birimo ibiyobyabwenge nka kanyanga, urumogi, ubujura bworoheje n’ubw’amatungo, gusengera ahantu hatemewe n’ibindi.

Evariste Sibomana w’imyaka 36 y’amavuko, umwe mubari mu mahugurwa yagize ati”Nanjye ubwange nakoreshaga ibiyobyabwenge cyane cyane kanyanga iyo nabaga maze kuyinywa natezaga umutekano mucye kandi nkakunda kurwana, nakomeje no kuyicuruza n’ubwo narinzi ko ari bibi ariko ubu nkaba niyemeje ko ningera murugo  nzigisha abazinywa n’abazicuruza kubireka “.

Sibomana yakomeje kandi agira ati :”aya mahugurwa ambereye ingirakamaro kuko menye ko ntakiza kiri mukwishora mubiyobyabwenge”.

 

 Intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →