• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
01/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
01/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
01/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa

Kiriziya Gaturika: Santarari Ruyenzi mu karere ka Kamonyi yagizwe Paruwasi

Umwanditsi
September 19, 2016

Abakirisitu Gaturika muri Santarari ya Ruyenzi yari isanzwe iri muri Paruwasi ya Gihara Diyoseze ya Kabgayi, bahawe kuba Paruwasi ya Ruyenzi.

Kuri iki cyumweru Taliki ya 18 Nzeli 2016, muri kiriziya gaturika Santarari ya Ruyenzi yabarizwaga muri Paruwasi ya Gihara, bagizwe Paruwasi ya Ruyenzi itandukanywa na Paruwasi Gihara bari basanzwe babarizwamo.

Padiri mukuru wa Paruwasi Gihara mu mutambagiro n'abakirisitu baje gutanga Paruwasi Ruyenzi.
Padiri mukuru wa Paruwasi Gihara mu mutambagiro n’abakirisitu baje gutanga Paruwasi Ruyenzi.

Ahagana mu masaha ya saa tatu za mugitondo kuri iyi cyumweru, nibwo abakirisitu babarizwa muri Santarari ya Ruyenzi bakoze umutambagiro berekeza ahitwa i Nyagacaca murugabano rwa Paruwasi zombi (Gihara na Ruyenzi) kwakira Paruwasi nshya ya Ruyenzi.

Padiri Gasigwa Alexandre amaze kwakira Paruwasi Ruyenzi.
Padiri Gasigwa Alexandre amaze kwakira Paruwasi Ruyenzi.

Mu mutambagiro wo kujya kwakira Paruwasi yabo, Abakirisitu ba Paruwasi nshya ya Ruyenzi bagendaga baririmba bishimye ndetse banavuga ishapure kugera aho baherewe Paruwasi. Mu kugaruka berekeza ku kiriziya n’ahaturiwe igitambo cya Misa byari ibyishimo birangwa n’imbyino n’indirimbo zitandukanye.

Padiri Alexandre Gasigwa, hamwe n’imbaga y’abakirisitu yari ayoboye nibo bazamutse i Nyagacaca kwakira Paruwasi Nshya yabo ya Ruyenzi. N’ibyishimo byinshi ubwo bamanukaga mu mutambagiro bari banezerewe, baririmba basingiza Nyagasani Imana.

Aha ni mukirizaya ya Paruwasi Ruyenzi ubwo bari bahageze bavuye kuyakira bshima Imana.
Aha ni mukirizaya ya Paruwasi Ruyenzi ubwo bari bahageze bavuye kuyakira bashima Imana.

Nyuma yo kwakira Paruwasi Nshya ya Ruyenzi, umutambagiro wakozwe kuva i Nyagacaca murugabano rwa Paruwasi ya Gihara na Ruyenzi, bashyikiye muri Kiriziya yari isanzwe ari Santarari ya Ruyenzi babanza gushima Imana nyuma bakomeza ku kibuga kiri imbere ya Paruwasi ahari imbaga y’abakirisitu n’abashyitsi bari biteguye gufatanya na Nyiricyubahiro Musenyeri Simaragidi Mbonyintege umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi.

  ruyenzi-paruwasi

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5902 Posts

Politiki

4153 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga