Kiriziya Gaturika: Santarari Ruyenzi mu karere ka Kamonyi yagizwe Paruwasi

Abakirisitu Gaturika muri Santarari ya Ruyenzi yari isanzwe iri muri Paruwasi ya Gihara Diyoseze ya Kabgayi, bahawe kuba Paruwasi ya Ruyenzi.

Kuri iki cyumweru Taliki ya 18 Nzeli 2016, muri kiriziya gaturika Santarari ya Ruyenzi yabarizwaga muri Paruwasi ya Gihara, bagizwe Paruwasi ya Ruyenzi itandukanywa na Paruwasi Gihara bari basanzwe babarizwamo.

Padiri mukuru wa Paruwasi Gihara mu mutambagiro n'abakirisitu baje gutanga Paruwasi Ruyenzi.
Padiri mukuru wa Paruwasi Gihara mu mutambagiro n’abakirisitu baje gutanga Paruwasi Ruyenzi.

Ahagana mu masaha ya saa tatu za mugitondo kuri iyi cyumweru, nibwo abakirisitu babarizwa muri Santarari ya Ruyenzi bakoze umutambagiro berekeza ahitwa i Nyagacaca murugabano rwa Paruwasi zombi (Gihara na Ruyenzi) kwakira Paruwasi nshya ya Ruyenzi.

Padiri Gasigwa Alexandre amaze kwakira Paruwasi Ruyenzi.
Padiri Gasigwa Alexandre amaze kwakira Paruwasi Ruyenzi.

Mu mutambagiro wo kujya kwakira Paruwasi yabo, Abakirisitu ba Paruwasi nshya ya Ruyenzi bagendaga baririmba bishimye ndetse banavuga ishapure kugera aho baherewe Paruwasi. Mu kugaruka berekeza ku kiriziya n’ahaturiwe igitambo cya Misa byari ibyishimo birangwa n’imbyino n’indirimbo zitandukanye.

Padiri Alexandre Gasigwa, hamwe n’imbaga y’abakirisitu yari ayoboye nibo bazamutse i Nyagacaca kwakira Paruwasi Nshya yabo ya Ruyenzi. N’ibyishimo byinshi ubwo bamanukaga mu mutambagiro bari banezerewe, baririmba basingiza Nyagasani Imana.

Aha ni mukirizaya ya Paruwasi Ruyenzi ubwo bari bahageze bavuye kuyakira bshima Imana.
Aha ni mukirizaya ya Paruwasi Ruyenzi ubwo bari bahageze bavuye kuyakira bashima Imana.

Nyuma yo kwakira Paruwasi Nshya ya Ruyenzi, umutambagiro wakozwe kuva i Nyagacaca murugabano rwa Paruwasi ya Gihara na Ruyenzi, bashyikiye muri Kiriziya yari isanzwe ari Santarari ya Ruyenzi babanza gushima Imana nyuma bakomeza ku kibuga kiri imbere ya Paruwasi ahari imbaga y’abakirisitu n’abashyitsi bari biteguye gufatanya na Nyiricyubahiro Musenyeri Simaragidi Mbonyintege umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi.

  ruyenzi-paruwasi

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →