KORESHA IYI “REMOTE” MU GUSUBIZA IBITEKEREZO BYAWE MU MWANYA WABYO-Rev./Ev. Eustache Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho igira iti ” Koresha iyi Remote mu gusubiza ibitekerezo byawe mu mwanya wabyo”. 

2 Abakorinto 10:4-5

“Kuko intwaro z’ Intambara yacu atari iz’ abantu, ahubwo imbere y’ Imana zigira Imbaraga zo gusenya ibihome no gukubikubita hasi. Dukubita hasi impaka n’ ikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomorere Kristo”.

Niba utekereza nkuko isi itekereza, ntakabuza uzakora nkuko isi ikora. Iyo udahagaritse ibitekerezo byawe, bikwinjira mu kubishyira mubikorwa.

Bityo “genzura “ ibitekerezo byawe, mu kubaha Imana no gushyira mu ngiro ibyo Ijambo ryayo rigusaba.

Uyu munsi nkuzanire (remote-Terekomande) yo gukoresha uri kugarura ibitekerezo byawe mu gihe byakuruwe n’ibigutera ubwoba ku by’ ibibazo byawe, n’ ibindi. Koresha Ijambo ry’ Imana nka “remote”mu gushyira ibitekerezo byawe  mu mwanya wabyo.

Ijambo ry’ Imana ni umwuka kandi rikaba ubuzima.

Iyo ibitekerezo byawe byuzuye  ijambo ry’ Imana,  uhinduka umuntu ukomeye ushobora gushyira mu ngiro ububasha n’ ubushobozi Imana yaguhaye bwo guhangana n’ ibigeragezo urimo,  n’ ingeso zitanezeza Imana maze bikaba byahindura amateka yawe mu buryo bw’ umwuka ndetse no mu buryo bw’umubiri.

Ntukemerere Satani kuba yakubuza kuba igitambo cyiza gihesha Imana icyubahiro no guhimbazwa, Kuko numwemerera mu minota mike birakwinjiza mu byaha. Komereza  ubuzima bwawe mu buzima buhesha Imana icyubahiro.

Tangira utekereza ku ijambo ry’ Imana uko rivuga ku bijyanye no kwirebaho, n’ ibijyanye n’ibyo isi ishyira imbere bitari mu bushake bw’ Imana. Tumbira Yesu we watangije umurimo wo kwizera muri wowe n’ ibijyanye n’ urugendo rwawe.

Imana iguhe umugisha..!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

estachenib@yahoo.com

+14123265034 WhatsApp

Umwanditsi

Learn More →