Koloneri Yohani Batisita Bagaza yapfiriye mu gihugu cy’Ububiligi

Col. Jean Baptiste Bagaza wayoboye igihugu cy’uburundi yaguye mubitaro byo mu gihugu cy’ububiligi aho yivurizaga.

Amakuru yo gupfa kwa Col Jean Baptiste Bagaza umwe mu banyapolitiki uburundi butazibagirwa, yahamijwe n’ushinzwe gutangaza amakuru mubiro by’umukuru w’Igihugu cy’Uburundi Willy Nyamitwe aho kandi yavuze ko uyu Bagaza ari Umusenateri w’ibihe byose.

Amakuru y’urupfu rwa Col Bagaza, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 4 Gicurasi 2016 ko yaguye mubitaro mu gihugu cy’ububiligi aho yivurizaga.

Col Yohani Batisita Bagaza, yabaye umunyapolitiki ukomeye ndetse wamenyekanye mu gihugu cy’Uburundi no hanze yacyo, yayoboye uburundi guhera mu mwaka wa 1976 aho yari amaze guhirika ku butegetsi Michel Micombero, yayoboye Uburundi kugera mu 1987 ubwo nawe yahirikwaga k’ubutegetsi na Maj. Pierre Buyoya.

Col Yohani Bagaza, yavutse mu mwaka wa 1946 avukira mu ntara ya Bururi, atabarutse (apfuye) yari umusenateri mu gihugu cye cy’Uburundi akaba yaguye mubitaro mu gihugu cy’Ububiligi aho yarimo kwivuriza.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →