Ku nshuro ya 23 mu Rwanda hatangiye imurikagurisha ridasanzwe kubera Covid-19

Mu gihe Isi yose n’u Rwanda rurimo yugarijwe n’icyorezo cya korona Virusi, kuri uyu wa gatanu tariki 11 Ukuboza 2020 hatangiye imurikagurisha ku nshuro ya 23 ridasanzwe kuko ritandukanye n’ayabanje kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya korona virusi. Ibisindisha ntabwo byemewe n’abana bari munsi y’imyaka 12 ntawe uzahakandagira.

Kuri iyi nshuro hari bimwe mubicuruzwa bitazagaragara muri iri murikagurisha ari nabyo wasangaga bikurura benshi. Ibyo birimo nk’ibinyobwa bisindisha byo muri Skol na Brarirwa. Mubidasanzwe kandi ni ukuba abana bari munsi y’imyaka 12 batemerewe kwitabira imurikagurisha rizarangira tariki ya 30, aho rizafungurwa kumugaragaro kuwa 15 Ukuboza 2020.

Ibi byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Gikondo mu Karere ka kicukiro ahasanzwe habera imurikagurisha mpuzamahanga, ahazwi nka Expo ground kuri uyu wa kabiri tariki 09 Ukuboza 2020. Byari ibiganiro byitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo: PSF, Minicom, ndetse na Police y’igihugu ari nayo izaba ishinzwe umutekano muri iri murikagusha nk’uko bisanzwe bikorwa.

Mu ijambo rye, Umuvugizi wa Police y’u Rwanda CP Kabera Jean Bosco yavuze ko iri murikagurisha rizaba ridasanzwe kubera ko abantu bose bazi neza ko ribaye mu bihe bidasanzwe byo kwirinda icyorezo cya korona virusi, yibutsa nabazaryitabira kuzubahiriza amabwiriza hatabayemo gucungana n’inzego z’umutekano.

Yagize ati” Kuba imurikagurisha ribaye ntabwo bikuyeho ko Covid ikiriho, ntabwo bikuyeho ko Covid igifite ubukana, ntabwo bikuyeho ko Covid yica cyangwa ishobora kuzahaza abantu. Iri murikagurisha rero rizakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kuyirinda harimo kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera mubyo umuntu arimo byose ndetse no gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune. Ibi bizakomeza gukurikiranwa na Police nk’uko imaze amezi icyenda ireba uko ingamba zo kwirinda zikurikizwa”.

Ikindi kandi muri iyi Expo y’uyu mwaka ntabisindisha bizacururizwamo nkuko byahoze kuko Skol na Bralirwa ntibiri mubazitabira iri murikagurisha ndetse n’abana bari munsi y’imyaka 12 ntibemerewe kurijyamo. Ibi byagarutsweho n’umuyobozi wa PSF Ruzibisa Siteven.

Yagize ati” Iri murikagurisha ntabana bafite imyaka 12 bazarizamo, icyantumye tubisaba ni uko bigoye kuba umwana ufite munsi y’imyaka 12 yakubahiriza aya mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya korona virusi, no kuba muri byabikinisho byabo habonwa ko hakurikiranwa ko hubahirizwa ya ntera ndetse n’ibikinisho byabo biragoye, niyo mpamvu twafashe icyemezo ko uri munsi ya 12 atagomba kuyizamo kuko ntanibikinisho byabo bizaba birimo”.

Kubijyanye n’ibyo kunywa bisindisha bitazagaragaramo muri iri murikagurisha, yavuze ko aho gucururizwa ibyo kurya (Resitora) harimo ndetse kubishoboye agafata n’icyo kunywa cyitari ibisindisha.

Yakomeje ati”Iyo havuzwe amafunguro ni ukurya no kunywa, hazakoreshwa ibinyobwa bidasindisha kuko Bralirwa na Skol ntibazitabira iri murikagurisha kumpamvu zabo bwite”.
Abazitabira imurikagurisha bose hamwe ni 373 baturutse mubihugu bitandukanye 12 harimo n’u Rwanda, harimo abanyarwanda 301 n’abanyamahanga 72.

Iyi Expo izajya itangira mugitondo i saa tatu igasozwa i saa mbiri z’ijoro, aho kwinjira hazishurwa hakoreshejwe telephone ngendanwa hagurwa amatike, abacuruzi bose bagomba kujya bishyurwa hakoreshejwe uburyo byo kudahererekanya amafaranga.

Isabella Iradukunda ELisabeth

Umwanditsi

Learn More →