Kuba Mwalimu ni umutimanama si ugupagasa

Ifoto intyoza.com

Umunsi mukuru mpuzamahanga w’umwalimu wizihijwe Taliki ya 5 Ukwakira 2015 ku nshuro ya 14  benshi mu balimu bavuga ko uyu mwuga kuwukora ari ubwitanjye , umutimanama gusa ngo kuko  utawukora byo kuwuhahiramo cyangwa icyo bise gupagasa.

Ifoto intyoza.com
Abalimu bo mu karere ka kamonyi mu murenge wa Runda uyu munsi ku rwego rw’umurenge bawizihije bari hamwe aho bagize ibiganiro bitandukanye basangira kandi bungurana ibitekerezo kucyatuma umwuga wabo barushaho kuwunoza no kuwukunda .
Insanganyamatsiko y’uyu munsi yagiraga iti  “ Gushyigikira mwalimu ni ukubaka iterambere rirambye”  .

Reba ku mafoto uko byari bimeze.