• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
01/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
01/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
01/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa

Kurasa abajura si umugambi wa Polisi, ariko mugende mubabwire babireke-CP Felix Namuhoranye 

Umwanditsi
March 22, 2019

Mu biganiro byahuje Polisi n’itangazamakuru kuri uyu wa 22 Werurwe 2019 ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru, ubuyobozi bwa Polisi bwatangaje ko nubwo abajura 6 mu kwezi kumwe bamaze kuraswa bagapfa ngo siwo mugambi, ariko kandi abajura ngo ni bareke kwiba kuko bitazabagwa amahoro.

CP Felix Namuhoranye, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda asubiza ikibazo cy’umunyamakuru Scovia Mutesi wabazaga niba iri raswa ry’abajura hari amabwiriza yatanzwe cyangwa ari uruhurirane, yasubije ko nta mabwiriza, nta mugambi uba uhari ko ari uruhurirane akenshi binaterwa n’abanyabyaha, abajura baba bashaka kurwanya inzego z’umutekano cyangwa bashaka kwiruka bahunga.

Commissioner of Police Felix Namuhoranye, yavuze ko kugera aho umujurura cyangwa undi munyabyaha wese ajya kuraswa biba byanyuze mu nzira nyinshi, aho asabwa kwishyikiroza inzego z’umutekano, kutazirwanya no kumvira amabwiriza ahabwa  ariko bikanga agashaka kuzirwanya cyangwa kwiruka ngo acike.

Mu butumwa bugufi bu burira abajura n’abandi banyabyaha, CP Namuhoranye yagize ati ” Mubwire abajura bareke gukora ubujura”.

Mu rugero ruto yatanze rugasetsa abatari bake, ni urw’abapolisi bagiye mu rugo gufata abantu bengaga inzoga zitemewe n’amategeko maze abagabo aho kwishyikiriza Polisi basohokana imihoro, ati koko namwe mumbwire aho ni inde wagombaga kwiruka!? Mugende mubabwire bareke ubujura.

Mu mujyi wa Kigali hamaze kuraswa abantu 5 bahasiga ubuzima bose bakekwaho ubujura. Hari undi umwe warasiwe mu burasirazuba wuzuza umubare w’abantu 6 bamaze kuraswa bagapfa bose bakekwaho ubujura. Polisi ivuga ko intandaro ari ugushaka kurwanya inzego z’umutekano cyangwa se bakiruka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5902 Posts

Politiki

4153 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga