Kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge ni inzira igisaba imbaraga

Mu gutangiza gahunda y’ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge, hagarutswe ku mbaraga zisabwa buri wese  n’urugendo rurerure rukenewe mu kubirwanya.

Kuri iki cyumweru Taliki ya 26 Kamena 2016, Minisiteri y’ubuzima n’inzego zitandukanye bikorana yatangije gahunda y’ubukangurambaga mu kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Iyi gahunda, yahuriranye n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ibiyobyabwenge aho ifite insanganyamatsiko igira iti:” Duharanire ubuzima buzira ibiyobyabwenge”.

Mu butumwa bwatangiwe mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara Hazwi nka Maison de Jeune bwabanjirijwe n’urugendo rwahereye Nyabugogo. Hagarutswe cyane ku ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bitandukanye n’ingaruka bigira k’ubuzima bw’ubikoresha.

Minisitiri Binagwaho n'abandi bayobozi mu rugendo rwamagana ikoreshwa n'icuruzwa ry'ibiyobyabwenge.
Minisitiri Binagwaho n’abandi bayobozi mu rugendo rwamagana ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Museveni Alexis, umwe mubari barabaswe n’ibiyobyabwenge kubwo kubikoresha no kubicuruza, mu buhamya bwe yagarutse ku bubi bw’ibiyobyabwenge ndetse akangurira abantu kubyirinda no gutanga amakuru kubabikoresha.

Museveni agira ati: ubwo nari mubuzima bw’ibiyobyabwenge, nabayeho nabi nkora ibikorwa bitari byiza by’urugomo, nta gutekereza kubuzima, nta mahoro nagize uretse guhora inyuma y’abandi mu bidasobanutse, ndakangurira buri wese  kubyirinda no kubivamo”. Avuga ko Nyuma yo kubireka ubu ari umunyeshuri mwiza wagannye ishuri kandi ufite icyerekezo kizima.

ACP Badege atanga ubutumwa bukangurira abantu kwirinda ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge anabasaba kujya batanga amakuru.
ACP Badege atanga ubutumwa bukangurira abantu kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge anabasaba kandi kujya batanga amakuru.

ACP Theos Badege, umuyobozi mukuru w’ishami rya polisi y’igihugu ry’ubugenzacyaha (CID), yagarutse ku mbaraga zishyirwa mu kurwanya ibiyobyabwenge, avuga ko hakiri urugendo ndetse binasaba imbaraga nyinshi mu kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Minisitiri w’ubuzima Agnes Binagwaho, yatangaje ko mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko urubyiruko arirwo rwagaragaweho ko rukoresha cyane ibiyobyabwenge ndetse hakaba na bamwe babaye imbata zabyo ndetse ko hakiri byinshi byo gukorwa.

Minisitiri Binagwaho, akangurira abantu gushyira hamwe imbaraga mu kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, avuga ko igihe ari iki cyo gushyiraho akadomo havugwa “OYA” ku ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge. Avuga ko buri wese nashyiramo imbataga ze ibiyobyabwenge bizacika burundu mu gihugu cy’u Rwanda.

Mu muhanda uva Nyabugogo ugana Kimisagara ahazwi nka Maison de Jeune
Mu muhanda uva Nyabugogo ugana Kimisagara ahazwi nka Maison de Jeune (Kigali Employment Service Center).

Biteganijwe ko igikorwa cyo gukangurira abantu kureka ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge muri iyi gahunda idasanzwe kizagera henshi mu gihugu mu gihe cy’amezi 2 ariko kwigisha abantu ububi bwabyo, kubakangurira kubireka no kutabicuruza byo ngo bikaba ari ibikorwa bihoraho.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →