Kwibuka: Abanyarwanda bose barasabwa kwitabira ibiganiro mu gihe cyo kwibuka Jenoside

Kwibuka  ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 abanyarwanda bose barasabwa kuzitabira gahunda z’ibiganiro zateguwe.

Kuri uyu wa gatatu Taliki ya 30 Werurwe 2016, Minisiteri y’umuco na Siporo hamwe na CNLG, bateguye ikiganiro cyari kigenewe abanyamakuru hagamijwe kubatangariza aho imyiteguro yo gutegura gahunda yo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 22 igeze.

Insanganyamatsiko yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ku nshuro ya 22 igira iti” Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Ibiganiro bizatangwa nkuko Minisitiri uwacu Julienne yabitangaje, ngo bizatangwa ku rwego rw’umudugudu muri rusange mu gihugu hose nubwo ngo hazagira ibiganiro byihariye bizajya biba mu mashuri, mu bigo, ariko ngo muri iki gihe cy’icyunamo kuva ku italiki ya 7 kegeza kuya 13 Mata 2016, ibiganiro bizajya biba mu masaha ya nyuma ya saa sita.

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro.
Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro.

Mu rwego rwo kumenya amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi hirya no hino mu gihugu, Minisitiri Uwacu Julienne, yavuze ko basabye  amadini, ibigo bya Leta, iby’abikorera n’inzego zibanze gukora ubushakashatsi bwa Jenoside yakorewe abatutsi buri wese n’icyiciro arimo mubivuzwe.

Minisitiri Uwacu agira ati” ibyo nitubikora, bizadufasha kubona ibintu byanditse bigaragaza amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi hirya no hino mugihugu kandi abikwe kuburyo bwizewe”.

Ubwo hibukwaga Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 21 umwaka ushize, abantu bagera ku 192 bagaragaweho n’ibimenyetso by’ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe abatutsi, muri aba bamwe barahanwe abandi baburirwa ibimenyetso.

Minisitiri Uwacu, yavuze ko mu biganiro bitegurwa mu gihe cyo kwibuka bigira umwihariko wabyo ko ndetse bidahora bisa imyaka yose bitewe n’umurongo cyangwa se umwihariko w’ikibazo bashaka gukemura.

Minisitiri Uwacu agira ati” ntabwo ari ukubirebera gusa mu buryo byateguwe, ariko ni no kureba ubutumwa bugenda butangwa, hari ubutangwa iteka budahinduka ariko haba n’ubutumwa bwihariye bitewe n’imiterere y’ikibazo gihari kigomba gukemuka”.

Minisitiri Uwacu Julienne, yavuze ko bazakomeza kandi gufatanya n’abanyarwanda bari mu mahanga mu gutegura gahunda zijyanye no kwibuka zaba izo bategura ubwabo cyangwa se izitegurwa naza ambasade z’u Rwanda aho ziri.

Dr Bizimana Jean Damascene, umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG.
Dr Bizimana Jean Damascene, umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG.

Munyaneza Theogene intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →