Kwinjira mu Gusaba no gukwa kwa Butera Knowless byari ingorabahizi

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko kwa Butera Knowless na Ishimwe Clement hakurikiyeho umuhango wo gusaba no gukwa aho bamwe bahejejwe hanze.

Knowless Butera na ishimwe Clement, kuri iki cyumweru Taliki ya 31 Nyakanga, nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ko babaye umugabo n’umugore, bahise bajya mu muhango wo gusaba no gukwa ku musozi wa Rebero aho bitoroheye abatashye ubukwe kubwinjiramo.

Ubukwe bwa Butera Knowless na Ishimwe Clement, guhera mu kujya imbere y’amategeko kugera mu gusaba no gukwa, kwegera no kwinjira ahaberaga ibirori haba no mu murenge aho basezeraniye ntabwo byari byemewe kuri buri wese.

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru intyoza.com, abashoboye kuhagera bahamya ko ibi birori byagizwe ubwiru ndetse bigatumirwamo abantu bacye cyane b’inshuti za hafi z’umuryango ariko kandi ngo nabamwe bo mu miryango y’ibi byamamare mu Rwanda ngo siko batumiwe.

Kwinjira byari ugutonda umurongo hakarebwa ko uri ku rutonde rw'abatumiwe werekanye ubutumire.
Kwinjira byari ugutonda umurongo hakarebwa ko uri ku rutonde rw’abatumiwe werekanye ubutumire.

Umuhango wo gusaba no gukwa kwa Butera Knowless, wabereye ahitwa mu babikira ku musozi wa Rebero ho mu karere ka Kicukiro kuri iki gicamunsi cy’iki cyumweru.

Muri uyu muhango wo gusaba no gukwa, uretse gusa umuntu ufite urupapuro rw’ubutumire, nta muvumbyi n’umwe wahakandagiye yemwe n’urupapuro rw’ubutumire warwerekanaga bakabanza kureba k’urutonde rwakozwe niba ari wowe koko watumiwe.

Bamwe bahisemo kujya mu biti ngo barebere yo ibirori nubwo nabyo bitaboroheye.
Bamwe bahisemo kujya mu biti ngo barebere yo ibirori nubwo nabyo bitaboroheye.

Muri uyu muhango wo gusaba no Gukwa, usibye umurongo abatumiwe batondaga basabwa urupapuro rw’ubutumire, amakuru agera ku Kinyamakuru intyoza.com ahamya ko bamwe mubashatse kurira ibiti ngo barebe uko ibirori bimeze bahakubitiwe.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →