Leta ya kongo kinshasa yashyizwe mu majwi ko yahagaritse ikoreshwa rya internet mu bice bitandukanye

Mu gihe ibarura ry’amajwi y’ibyavuye mu matora y’umukuru w’Igihugu cya Kongo Kinshasa rikomeje, abantu batandukanye barimo n’abatavuga rumwe na Leta barayishinja guhagarika ku bushake ikoreshwa rya interineti mu bice bitandukanye birimo Kinshasa na Goma.

Mu bice bitandukanye bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo-RDC, by’umwihariko abari Kinshasa, Goma na Rubumbashi, nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye kuri uyu wa 30 Ukuboza 2018 bahagarikiwe ikoreshwa rya interineti kugeza igihe kitazwi. Byatangiye kuri uyu wa 31 ukuboza 2018.

BBC dukesha iyi nkuru, itangaza ko amakuru aturuka mu banyamakuru bari I Kinshasa avuga ko abashyigikiye Martin Fayulu, umukandida utavuga rumwe na leta batangaje ko Leta ariyo yahagaritse “ Internet” hagamijwe kubuza aba bashyigikiye Fayulu kuba baza gutangaza ko ariwe watsinze amatora.

Mu gihe abatavuga rumwe na Leta ya Kongo Kinshasa bayishinja guhagarika internet, Minisitiri w’itumanaho Emery Okundji, we yatangaje ko iby’iki kibazo atabimenye.

Bamwe mu bahagarariye ibigo by’itumanaho muri Kongo Kinshasa nka Vodacom bahamije ko iby’ihagarikwa rya internet byategetswe na Leta.

Mu gihe ibarura ry’amajwi rikomeje, komisiyo y’amatora muri Kongo Kinshasa ivuga ko izatangaza by’agateganyo ibyavuye mu ibarura ry’amajwi y’abakandida tariki ya 6 Mutarama 2019. Amatora muri iki gihugu yatangiye tariki 30 Ukuboza 2018.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →