Leta y’u Burundi yaba ipfa iki na Leta y’u Rwanda iyobowe na Paul Kagame!?

Leta y’u Burundi iyobowe na Perezida Pierre Nkurunziza yibasiye Perezida Paul Kagame hamwe n’ishyaka FPR – Inkotanyi ariryo Moteri ya Guverinoma y’u Rwanda.

Ishyaka CNDD-FDD riyoboye ubutegetsi mu gihugu cy’uburundi, ryagaragaje amagambo yuje urwango, ubugome no guharabika basebya Perezida Paul Kagame, umuryango FPR – Inkotanyi kugera n’aho bafata ibibazo by’uburundi bakabigereka ku Rwanda.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ishyaka CNDD-FDD kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 26 Nyakanga 2016, Leta y’uburundi yerekanye urwango ruri ku rwego rwo hejuru yanga Perezida Paul Kagame hamwe n’umuryango wa FPR – Inkotanyi.

Ishyaka CNDD-FDD, rishinja Perezida Paul Kagame n’ingabo za FPR – Inkotanyi kugira uruhare mu mabi yabaye mu gihugu cy’uburundi, rishinja kandi Perezida Paul kagame n’ingabo za FPR-Inkotanyi kuba inyuma y’urupfu rwa Cyprien Ntaryamira wayoboraga uburundi aho yapfiriye mu ndege imwe na Perezida Juvenal Habyalimana wayoboraga u Rwanda. Ntaryamira kandi yari kumwe n’abaminisitiri 2 b’uburundi aribo Cyriaque Simbizi na Bernard Ciza.

Abarwanashyaka ba CNDD-FDD
Abarwanashyaka ba CNDD-FDD

Mu gihe ishyaka CNDD-FDD rishinja Perezida Paul Kagame na FPR – Inkotanyi, benshi mubakoze ubushakashatsi ndetse n’abahanga, bahamya ko indege ya Perezida Juvenal Habyalimana yahanuwe na bamwe mubahezanguni bo mubutegetsi bwe batashakaga ko bagirana imishyikirano ndetse batanashakaga gusangira ubutegetsi, batanashakaga kandi ugutahuka kw’abanyarwanda bari barahejejwe hanze y’Igihugu cyabo.

Uretse ibi birego kandi, iri shyaka CNDD – FDD, ryageze n’aho ryita Perezida Paul Kagame ko yakoze Jenoside maze ngo akayegeka kubandi. Ishyaka CDD-FDD riyoboye Leta y’uburundi, mu kwandagaza Perezida Paul Kagame, FPR n’u Rwanda muri rusanjye, ryirengagije nkana ko Perezida Paul kagame uretse no gushimirwa n’abanyarwanda ku kuba yarabohoye u Rwanda ko ahubwo yanashimiwe n’Isi yose by’umwihariko umuryango w’abibumbye aho yanashimiwe cyane uruhare rwe ntagereranywa mu bumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.

Muri iri tangazo riri mu rurimi rw’ikirundi, muri byinshi rishinja Perezida paul Kagame na FPR – Inkotanyi, hagaragaramo amagambo y’imvugo nyandagazi, gusebya ndetse no kwandagaza Perezida paul kagame hamwe na FPR – Inkotanyi n’abanyarwanda muri rusanjye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →