• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/04/26
Kamonyi-Kwibuka32: Guverineri Alice Kayitesi yasabye Ababyeyi kudakomeza kuroga abo babyara babikoreza imitwaro yabananiye
08/04/26
Kamonyi-ESB: N’Utsindwa yatsinda-Padiri Majyambere Jean d’Amour
08/04/26
Kamonyi: Kwegera Umworozi ntibikwiye kuba gusa igihe itungo rye ryagize ikibazo-Visi Meya Uzziel
08/04/26
Kamonyi-Karama/Umuganda: Abaturage basabwe kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside n’Imvugo z’urwango

Libya: Umuhungu wa Col Muammar Kadhafi yangiwe kwiyamamariza kuba Perezida

Umwanditsi
November 25, 2021

Umuhungu w’uwahoze ari Perezida wa Libya Col Muammar Kadhafi yakuwe ku rutonde rw’abashaka kuba abakandida mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe tariki 24 Ukuboza (ukwa 12).

Komisiyo y’amatora mu Gihugu cya Libya, yangiye abakandida benshi kuri uyu mwanya barimo Saif al-Islam Kadhafi, ivuga “impamvu z’amategeko”, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Saif al-Islam Kadhafi yari yateje impaka nyuma y’uko atangaje ko azahatanira kuba perezida. Arashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kubera ibyaha by’intambara n’ubwicanyi acyekwaho ubwo se yari akiri ku butegetsi.

Gusaba guhatanira uwo mwanya kwa Khalfa Haftar nako kwateje impaka zikomeye mu gihugu kuko aregwa ibyaha bikomeye mu nkiko za Amerika, ariko ntabwo bizwi neza niba nawe ari mu bangiwe kwiyamamaza.

Abashinjacyaha ba gisirikare muri Libya nkuko BBC ibitangaza, basabye komisiyo y’amatora kwanga kandidatire za Kadhafi na Haftar kugeza basubije ibibazo ku byo baregwa.

Kugeza ku munsi ntarengwa wo kuwa mbere, abantu 60 bari batanze inyandiko basaba guhatanira kuba Perezida. Impirimbanyi y’uburenganzira Leila Ben Khalifa w’imyaka 46, niwe mugore rukumbi uri mu bifuza guhatana.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5946 Posts

Politiki

4195 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1049 Posts

Imyidagaduro

87 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga