• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa
30/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
30/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
30/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi

Lt Gen Muhoozi ahamya ko nta guhirika ubutegetsi-Coup d’Etat bishoboka muri Uganda

Umwanditsi
September 16, 2021

Umuhungu w’umukuru w’igihu cya Uganda, Yoweri Museveni, avuga ko igisirikare cy’icyo gihugu byagitwara umunsi umwe gusa mu guhashya abagerageza guhirika ubutegetsi nkuko byagendekeye Perezida wa Guinea Alpha Condé.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, asanzwe ari umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, mu butumwa yanditse kuri twitter, yavuze ko abasirikare bagumutse “bashyirwa ku murongo”.

Muri ubwo butumwa nkuko BBC ibitangaza, yashyizemo n’ifoto ya Col Mamady Doumbuya, umusirikare wayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi muri Guinea.

Mu cyumweru gishize, Perezida Museveni yahamagariye abahiritse ubutegetsi muri Guinea “kuvaho”, avuga ko ibyo bakoze ari “ugutera intambwe inyuma”.

Yabwiye igitangazamakuru France 24 ati “byarakorwaga mu myaka 1960 – byari mu bigize ibibazo bya Afrika rero uko guhirika ubutegetsi ndabyamaganye”.

Alpha Condé – Perezida wa Guinea yari muri manda ya gatatu, yahiritswe ku butegetsi tariki 5 z’uku kwezi kwa Nzeri n’abasirikare bagize urwego kabuhariwe, bamushinja ubutegetsi bubi na ruswa.

Iryo hirikwa ry’ubutegetsi ryamaganiwe kure n’ibihugu byo mu burengerazuba bwa Afrika, ariko abanya Guinea benshi berekanye ko bashyigikiye gukurwaho k’uwo mukuru w’igihugu w’imyaka 83, ariko bagasaba igisirikare kugarukana ubutegetsi bw’igisivile.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5899 Posts

Politiki

4150 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1024 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga