Lt Gen Muhoozi ahamya ko nta guhirika ubutegetsi-Coup d’Etat bishoboka muri Uganda

Umuhungu w’umukuru w’igihu cya Uganda, Yoweri Museveni, avuga ko igisirikare cy’icyo gihugu byagitwara umunsi umwe gusa mu guhashya abagerageza guhirika ubutegetsi nkuko byagendekeye Perezida wa Guinea Alpha Condé.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, asanzwe ari umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, mu butumwa yanditse kuri twitter, yavuze ko abasirikare bagumutse “bashyirwa ku murongo”.

Muri ubwo butumwa nkuko BBC ibitangaza, yashyizemo n’ifoto ya Col Mamady Doumbuya, umusirikare wayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi muri Guinea.

Mu cyumweru gishize, Perezida Museveni yahamagariye abahiritse ubutegetsi muri Guinea “kuvaho”, avuga ko ibyo bakoze ari “ugutera intambwe inyuma”.

Yabwiye igitangazamakuru France 24 ati “byarakorwaga mu myaka 1960 – byari mu bigize ibibazo bya Afrika rero uko guhirika ubutegetsi ndabyamaganye”.

Alpha Condé – Perezida wa Guinea yari muri manda ya gatatu, yahiritswe ku butegetsi tariki 5 z’uku kwezi kwa Nzeri n’abasirikare bagize urwego kabuhariwe, bamushinja ubutegetsi bubi na ruswa.

Iryo hirikwa ry’ubutegetsi ryamaganiwe kure n’ibihugu byo mu burengerazuba bwa Afrika, ariko abanya Guinea benshi berekanye ko bashyigikiye gukurwaho k’uwo mukuru w’igihugu w’imyaka 83, ariko bagasaba igisirikare kugarukana ubutegetsi bw’igisivile.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →