• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
17/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
17/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
17/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

M23 ivuga ko ibaye ihagaritse imirwano ariko hari icyo  Leta isabwa

Umwanditsi
April 1, 2022

Inyeshyamba za M23 zimaze iminsi mu mirwano n’ingabo za Leta ya DR Congo zatangaje ko zibaye zihagaritse imirwano. Itangazo rivuga ko kuva none kuwa gatanu tariki ya 01 Mata 2022, M23 irekuye ibice yari yarafashe igasubira “mu birindiro byo kwirinda” kugira ngo “habe akarere kanini kadutandukanya” n’ingabo za Leta “mu kwirinda imirwano”.

Abajijwe ibyo birindiro byabo, Major Willy Ngoma uvugira uyu mutwe yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Turi ku misozi ya Tchanzu na Runyoni” – uduce bongeye kwigarurira muri iki cyumweru. Igisirikare cya DR Congo ntacyo kiratangaza kuri aya makuru yatangajwe na M23.

Imirwano yahereye mu rukerera kuwa mbere, yatumye abarenga 24,000 bava mu byabo mu duce tw’imirwano muri teritwari ya Rutchuru y’intara ya Kivu ya ruguru, benshi bahungiye muri Uganda, nk’uko ONU ibivuga.

Iyi mirwano kandi yatumye hahanurwa kajugujugu ya UN yagenderaga mu gace k’imirwano yapfiriyemo abasirikare umunani ba MONUSCO bo muri Pakistan, Uburusiya na Serbia.

Impande zombi zashinjanye kurasa iyi ndege, ONU ntiratangaza amakuru arambuye ku ihanuka ryayo.

Izi nyeshyamba ziyobowe na Gen Sultani Makenga zavuze ko zitangaje aka gahenge kugira ngo abategetsi bategure” ibiganiro mu mahoro byo gushaka umuti w’ikibazo kidutandukanya kimaze imyaka irenga 10″.

Mu gihe ihagaritse imirwano, M23 ivuga ko ifite” uburenganzira bwo kwitabara mu buryo bukomeye” mu gihe yakongera guterwa n’ingabo za Leta. Buri ruhande rushinja urundi ko ari rwo rwatangije imirwano rutera ibirindiro by’urundi.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga