Malawi: Umudepite yirasiye mu nteko ishingamategeko ahita apfa

Uwahoze ari intumwa ya rubanda/umudepite akomeye cyane mu nteko ishingamategeko ya Malawi, Clement Chiwaya, yirasiye mu nzu y’inteko ahita apfa.

Chiwaya, yagendaga yicaye mu kagare k’abafite ubumuga nyuma yo kurwara indwara y’ubukangwe/imbasa afite imyaka ibiri. Yabaye uwungirije umukuru w’inteko ishinga amategeko hagati y’umwaka wa 2014 na 2019.

Mu nyandiko yasize yanditse mbere gato y’uko yirasa, yavuze ku mpari/ibibazo yagiranye n’abakozi bo mu nteko ishinga amategeko ku modoka yakozwe hakurikijwe ubumuga bwe.

Nyuma yo kwegura ku mwanya w’uwungirije umukuru w’inteko ishinga amategeko, yahise atangira gushakisha uburyo bwo kugura imodoka yemerewe n’urwo rwego ashobora kwitwarira we wenyine n’ubwo bumuga afite.

Yishyuye amafaranga, ariko agashinja inama nshingamategeko kumwima impapuro zemeza ko ari iye bwite. Mu itangazo ryasohowe amaze gupfa, ibiro by’umukuru w’inama nshingamategeko byavuze ko urubanza rwari rukiri mu rukiko.

Ibinyamakuru byo muri icyo gihugu nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, bivuga ko Chiwaya yinjiye mu biro by’umwanditsi (greffier) w’inama nshingamategeko kuri uyu wa kane, ahita yirasa uwo mwanditsi areba.

Mu nyandiko ye, yavuze ko yari aruhijwe no gukomeza asabiriza ibintu bisanzwe ari ibye, ahita avuga ko yiyahuye kubera ubwoba “bwo kuba yababaza abandi”.

Chiwaya yavutse mu 1971, yabaye uharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga, aniyamamaza ku mwanya w’umu shingamategeko inshuro eshatu yikurikiranya.

Ubu igipolisi kirimo kirakora iperereza ku buryo yashoboye kwinjira mu nama nshingamategeko yitwaje imbunda ntoya, mu gihe mu bisanzwe iba icungiwe umutekano cyane. Ibiro by’umukuru w’inama nshingamategeko bivuga ko abashinzwe umutekano baketse ko ari akagare agendamo kasakuje igihe barimo bamusaka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →