Mayor wa Gakenke yarahiye izina ry’Imana imbere ya Perezida Kagame ko atazi ikibazo cy’umuturage

Umuturage Rudahunga Benjamin uvuga ko yambuwe imitungo ye iherereye mu karere ka Gakenke, kuri uyu wa 8 Gicurasi 2019 yaregeye Perezida Kagame wasuye abaturage b’Akarere ka Burera avuga ko yatekewe imitwe akamburwa imitungo ye, ko n’umuyobozi w’Akarere abizi ariko we abihakana arahiye izina ry’Imana ko aribwo akibyumva.

Ubwo uyu muturage Rudahunga yari ahawe akanya ngo abaze ikibazo nk’abandi baturage mu mwanya bahawe wo kubaza umukuru w’igihugu, yagize ati “Nyakubahwa Perezida nahuye n’ikibazo cy’akarengane, hari umugabo w’umukire waje afata inzu zanjye akoresheje impapuro z’impimbano. Ndegera porokireri abica amazi, njya kacyiru naho babiciye amazi…

Ubwo Perezida Paul Kagame yamusubirishagamo amubaza impamvu uwo mukire yafashe inzu ze, yavuze ko yakoresheje impapuro mpimbano akajyana mu rukiko, kandi we n’izo mpapuro azifite ko ndetse yaregeye Porokireri bikanga, banahamagaza uwo mugabo yagerayo nti bagire icyo bakora kugeza n’ubu akiri mu mazu ye.

Cyera kabaye byageza aho, uyu muturage abwira perezida Kagame ko ntaho atagejeje ikibazo, ko ndetse na Mayor w’Akarere ka gakenke abizi.

Ubwo Perezida Kagame yasabaga mayor ngo aze abisobanure dore ko umuturage yari amaze kuvuga ko yakimubwiye, ageze imbere ( Mayor) yarahiye izina ry’Imana ko ibyo umuturage avuga aribwo abyumvise.

Ati “ Ni izina ry’Imana Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, uyu mugabo nibwo mubonye bwa mbere! Kuko abaturage bose bazana ibibazo dufite aho tugenda tubandika ariko ikibazo cy’uyu mugabo rwose ncyumviye hano”.

Mbere y’uko Mayor agera imbere ngo asobanureahaguruka gusobanura, Perezida kagame yabajije Ati “ Tubwire, tugirire vuba Mayor uratwumva gusa wicecekeye…”. Nyuma y’uko Mayor agaragaje ko ikibazo aribwo akicyumva, Perezida Kagame yamusabye gusanga umuturage akamubwira ibye byose kandi akabikemura. Perezida Kagame yasabye kandi abaturage kujya begera abayobozi bakabakemurira ibibazo hanyuma babatenguha mu gihe yabasuye bakabimubwira.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →