MBERE YUKO UFATA UMWANZURO BANZA USENGE-Rev./Ev. Eustache Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho igira iti ” Mbere yuko ufata umwanzuro banza usenge”. 

Soma Yakobo 5: 16

Mbere yuko dufata umwanzuro ku kintu, birakwiriye ko tubanza gusenga.

Akenshi iyo tubanje gusenga, tuva muri ayo masengesho Imana hari ibyo yahinduyeho.

Menya ko umwanzuro ufata ugira ingaruka nziza cyangwa mbi k’ ubuzima bwawe.

Nubwo usanga tugira kwikomeza, umwanzuro dufata akenshi utwereka ko tuzabona intsinzi cyangwa tuzabihomberamo.

Gusenga n’ igihamya cy’ uko uzirikana Imbaraga z’ Imana zishobora guhindura ibyo bibazo urimo, cyangwa zishobora ku kuzanira ibisubizo byiza kuri icyo kintu ufatiye umwanzuro.

TWIBUKE KUBIKORA RERO

Imana iguhe umugisha…!

Iri ni Ijambo ry’Imana utegurirwa kandi ukagezwaho n’Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

estachenib@yahoo.com

+14123265035(WhatsApp)

Umwanditsi

Learn More →