Menya kandi usobanukirwe aho izina RDF ryakomotse

Kwitwa RDF (Rwanda Defence Force) ntabwo ari ibintu byaje ku mpanuka mu ngabo z’u Rwanda.

Ingabo z’u Rwanda zitwa RDF (Rwanda Defence Force) zikomoka ku ngabo zabohoye u Rwanda zitwaga mbere RPA (Rwanda Patriotic Army). Itegeko No 19/2002 ryo ku wa 17/05/2002 ryahinduye izina rya RPA, ingabo zihabwa irindi zina rya RDF.

Kuva 2002, Ingabo z’igihugu zakoze umutwe umwe uyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo. Guhuriza hamwe Imitwe y’ingabo itandukanye ariyo: izirwanira ku butaka, mu kirere ndetse n’inkeragutabara bifasha mu rwego rw’imiyoborere no guhuza ibikorwa.

Inshingano

Inshingano z’Ingabo z’u Rwanda nkuko ziteganijwe n’Itegeko Nshinga ni izikurikira:

  • Kurinda imipaka n’ubusugire by’igihugu;
  • Gufatanya n’izindi nzego z’umutekano kurinda umutekano w’ abaturage n’iyubahirizwa ry’amategeko;
  • Gutabara mu gihe cy’ibiza;
  • Kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu;
  • Kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, gutabara ikiremwamuntu ndetse n’inyigisho zigamije kurengera ikiremwamuntu.

Imiterere

RDF igizwe n’Ingabo zirwanira ku butaka, izirwanira mu kirere, imitwe yihariye y’ingabo ndetse n’Inkeragutabara.

RDF ifite icyicaro kimwe gikuru gikoreramo inzego zitandukanye zishamikiye ku Mugaba mukuru w’Ingabo, izindi nzego z’imirimo n’abakozi batandukanye.

Aya makuru tuyakesha Urubuga rw’Ingabo z’u Rwanda RDF

Intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →