MINIJUST : Abunzi si abacamanza, barunga ntibahana

« Umwunzi arunga. Ntaca urubanza. »Ibi ni ibyagarutsweho n’ intumwa ya Minisiteri y’Ubutabera mu mahugurwa agamije kongerera ubushobozi abunzi hagati muri uku kwezi kwa munani. Ibi birakuraho imyumvire ya bamwe mu babagana, kimwe n’abayobozi. Mu butabera batanga ariko,  nabo barigenga nk’abacamanza, ntibakorerwamo n’urwego urwo ari rwo rwose.

Abunzi b’umurenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, nibo bafunguriweho mahugurwa y’iminsi ine ku rwego rw’igihugu agamije kubongerera ubumenyi ku mikorere y’urwego rwabo. Si muri Kigali gusa iyo gahunda iri. Bagenzi babo bo mu karere ka Gicumbi nabo bayatangiriye mu gihe kimwe. Yatewe inkunga n’umuryango RCN Justice et Democracie, akaba agomba gukorerwa mu turere 5 ukoreramo. Nyarugenge, Gicumbi,  Nyabihu Ngororero na Burera.

Hari amagambo akoreshwa n’abacamanza atemerewe abunzi

« Nyuma yo kumva umuburanyi Nyiranaka, rusanze ahamwa n’ibyaha ibi n’ibi, bityo  Runaka aratsinze naho  Nyiranaka aratsinzwe, rukaba rutegetse ko  Nyiranaka  ahanishwa iki n’iki ».Aya ni amwe mu magambo atagomba gukoreshwa n’abunzi, kuko bo ntibahana barunga. Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe kwegereza ubutabera abaturage, Yankurije Odette abisobanura agira ati « Umucamanza yemeza uwatsinze, akamuhana, akanasabira indishyi uwatsinze ». Akomeza avuga ko umwunzi we abereyeho guhuza abafitanye amakimbirane, akabafasha gushakira hamwe igisubizo, ntawe ahannye, nta n’uwo ahutaje.

Mu mikorere y’abunzi, bumva abafitanye ikibazo, bakareba ukuri kwabyo. Naho abacamanza basaba ibimenyetso. Umwe mu bunzi agira ati « duhura n’ibibazo bishingiye ku masambu, ubukode bw’amazu n’ababyeyi basaba indezo z’abana ». Avuga ko hari abapangayi bava mu nzu batishyuye bikajya mu bunzi, kimwe n’abishyuza mbere inzu, bagashyiramo utarishyuye. Abunzi rero  bakemura ibibazo bishingiye ku mategeko mbonezamubano : izungura, ubutaka, umuryango n’ingo. Mu mwaka wa 2105-2016, abunzi mu Rwanda hose bakiriye ibibazo 47,966.

Aya mahugurwa ariko abaye mu gihe  Itegeko ry’abunzi  riri mu nzira yo guhinduka. Iryo bagenderagaho ni no 02/2010/OL ryo kuwa 9 Kamena 2010. Ryahaga abunzi ububasha bwo kunga abantu bafitanye ibibazo bikomoka ku cyaha, kandi bakagira ububasha ku kiburanwa kigejeje miliyoni eshanu. Mu mushinga w’itegeko uherutse gutorwa n’abadepite, bazagira ububasha ku kiburanwa kitarengeje miliyoni eshatu.

Nyuma yo gutorwa n’abadepite, uyu mushinga uzanonosorwa, rishyirwe mu ndimi eshatu (Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza), rishyikirizwe Umukuru w’Igihugu. Amaze gushyiraho umukono, rizasohoka  mu Igazeti ya Leta, maze ritangire gukurikizwa, naryo bakazihugurwaho.

Karegeya Jean Baptiste

Umwanditsi

Learn More →