Minisitiri Gatabazi yasabye abajyanama mu nama z’uturere kwirinda ikimenyane

Minisitiri w’Ubutegetsi w’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abatorewe kwinjira mu nama njyanama z’uturere kwirinda ibyo aribyo byose byatuma habaho ikimenyane mu guha serivisi abo bari basanzwe baziranye birengagije ibikurikizwa mu gutanga serivisi runaka.

Ibi, Minisitiri Gatabazi yabigarutseho kuwa 11 Ukuboza 2021 mu kiganiro yahaye intyoza.com, ashimangira ko aba batowe biyemeje gukorera abaturage, bityo ko bakwiye kwirinda gukora ibyo amategeko atabemerera. Yababwiye asa n’ubaha ubuhamya ko we ubwe yakoze ikizamini inshuro 105 ntibicemo, ndetse hamwe bigacamo ariko akazi ntakajyemo kubera ibibazo bitandukanye.

Yagize ati” Ndabashimira ko mwiyemeje gukorera abaturage mugamije gutanga ibitekerezo by’uko bashobora gufashwa kuzamurwa bakagera ku iterambere nyaryo. Ibyo mukorera abaturage, mwirinde ibyatuma habaho inzira za bugufi hagamijwe kurenganya abandi, hagamijwe gutanga serivisi kuko nakoze ibizamini by’akazi inshuro 105 hamwe ngatsinda ariko sinkajyemo kubera impamvu izi n’izindi kandi zitandukanye”.

Yongeyeho ko buri wese watowe yari afite inshuti ze, ko kandi zitagomba kumukoresha amakosa kugirango arenge inshingano zo guteza imbere abaturage. Abasaba kutagira uwo bahutaza bitwaje intege bafite mu buyobozi.

Yagize ati” Buri wese watowe afite inshingano zo gutanga igitekerezo ku byihutirwa byakorwa kugirango umuturave atere imbere, ariko muramenye mutazagwa mu mitego y’abazifuza kubakoresha mugahutaza abaturage mukoresheje intege mufite mu buyobozi n’icyubahiro kuko byatuma inshingano mufite zidakorwa”.

Minisitiri Gatabazzi, yagarutse kubyakwangirika mu gihe bakoresha ikimenyane n’intege bafite mu buyobozi, avuga ko hari byinshi bitandukanye bishobora gutuma ubujyanama buhinduka gufasha abakora ubitemewe bigatuma haboneka icyuho cya Ruswa.

Ati” Ni muramuka mwemeye ibyo abashaka amasoko ndetse n’ibindi mu karere mubereye abajyanama, bakabibakoresha mwimika ikimenyane muzaba murimo guha icyuho Ruswa kuko ntabwo muzaba mukorera abaturage, muzaba mukorera abandi batabatumye kandi muzaba mwatangiye guta icyubahiro cyo kuba abajyanama ba nyabo baharanira iterambere”.

Akomeza ati” Nibyo umujyanama akwiye gukora akazi ke neza nubwo ataba akunzwe n’abamwaka serivisi, ariko unibuke ko ushinzwe kureberera

abaturage kandi umuntu muzima akwiye kujya Imbere ntasubire inyuma. Nimuramuka mukoresheje ikimenyane bizabagora, nyuma muzajya munyura imbere yabo babasekera, kuko umuyobozi mushya agomba kuba azanye impinduka. Ibyo muzakora bizatange akazi ku baturage kurusha imiryango yanyu kuko igizwe n’imibare micye ugereranyije n’abo muhagaririye”.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →