• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire yaguye mubitaro byo mu Budage

Umwanditsi
March 11, 2021

Minisitiri w’intebe wa Côte d’Ivoire, Hamed Bakayoko w’imyaka 56, kuri uyu wa Gatatu yapfiriye mu bitaro byo mu Budage aho yavurwaga Kanseri, nk’uko byatangajwe na perezida w’iki gihugu.

Mu kwezi kwa karindwi mu 2020 nibwo Bakayoko yagizwe Minisitiri w’intebe, nyuma y’urupfu rutunguranye rw’uwo yasimbuye Amadou Gon Coulibaly.

Perezida Alassane Ouattara yavuze ko Bakayoko yari “urugero ku bakiri bato n’umugabo w’intangarugero mu kwizerwa”.

Mu kwezi kwa kabiri, Bakayoko yajyanywe gusuzumwa mu Bufaransa, nyuma yoherezwa mu Budage kuko amagara ye yarimo amera nabi.

Uyu mugabo wahoze ari umushoramari mu itangazamakuru nyuma akaba umunyapolitiki, yakoze umurimo w’ubuhuza mu ntambara y’imbere muri Côte d’Ivoire yo kuva mu 2002.

Issiaka Sangare uvugira ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi Front Populaire Ivoirien (FPI), yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko Bakayoko yari “umuntu ukomeye muri politiki no kunga igihugu”. Uretse kuba yari Minisitiri w’intebe, Hamed Bakayoko yari na Minisitiri w’ingabo.

Nkuko BBC ibitangaza, Patrick Achi ni we wagizwe Minisitiri w’intebe w’agateganyo, mu gihe Téné Birahima Ouattara, murumuna wa perezida, yagizwe Minisitiri w’ingabo w’agateganyo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga