Miss Rwanda mu marembera, ibiyivugwamo biteye ubwoba

Irushanwa ryitiriwe Miss Rwanda ririmo kuvugisha benshi amangambure, bamwe bati igwije amanyanga n’ubutiriganya, ikwiye kwamburwa izina ikitwa Miss Cogebank. Inzego za Leta zifite aho zagahuriye n’iri rushanwa ntaho zigaragara, ibyaryo bikomeje gukemangwa no kuba agatereranzamba.

Ibyiri rushanwa rikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, bikomeje kugaragaza ko uguhuzagurika kw’abaritegura gushobora kurigeza aharindimuka. Ibinengwa ni byinshi birimo no kuba uburyo riteguwemo ridakwiye kwitwa Miss Rwanda, hari n’abatangiye kumena amabanga y’imbere muri ryo no gutangaza uko byateguwe n’ugomba kuzambara ikamba.

Hagiye havugwa byinshi bitagenda mu myaka yashize ndetse n’ubu, abantu bakabirenza ingohe, Minisiteri ifite umuco mu nshingano zayo n’izindi nzego zimwe za Leta hari ubwo zari muri iki gikorwa ariko nyuma bikuramo risigara mu maboko y’abaritegura mu isura ya Miss Rwanda bamwe babona nka Miss Cogebank.

Mu byashyuhije iri rushanwa rikavugwa cyane ndetse ari nako abantu barushaho gusesengura byimbitse ibirikorerwamo, ni umwana witurukiye aho benshi bita icyaro( Mudusaka-imvugo y’abubu), Mwiseneza Josiane-Jojo, uyu yabaye aka ka kamasa kazaca inka ngo kazivukamo. Yatumye hari byinshi uyu mwaka bibonwa ndetse byibazwaho mu isura ikwiye iri rushanwa.

Ababona ko iri rushwanwa riri mu marembera ndetse abaritegura badakwiye kwitwikira umwambaro wa Miss Rwanda mu nyungu zabo bwite bafatanije na COGEBANK, bashingira kubyakomeje kugaragara mu itegurwa ry’iri rushanwa rya Miss 2019.

Bimwe mubitagenda neza ndetse byagiye bigarukwaho kenshi bishobora kurijegajeza ni:

1.Kuba iri rushanwa ryaragiye ryambura bamwe umwanya iwabo, aho usanga umukobwa atsindiwe mu ntara imwe akahava akajya guhabwa amahirwe mu yindi ntara, akabuza abakobwa baho akanya ko kwigaragaza. Ibi bikanagaragarira mu kuba bamwe babazwa uturere bakomokamo bakatuyoberwa kuko kuri bamwe ibyo bafite muribo ni ibitekerano, ni amahirwe n’umwanya gusa bahawe n’abategura irushanwa.

2) Kuba iri rushwanwa ryitirirwa Miss Rwanda ariko Minisiteri ifite umuco mu nshingano zayo, Itorero ry’Igihugu n’izindi nzego za Leta zitagaragara, ni bimwe mubyerekana imbaraga z’inyugu bwite z’abaritegura, ntibikwiye guhabwa isura rusange y’igihugu.

3) Mu muco Nyarwanda nta mwari utaha igicuku. Agahomamunwa, benshi babonamo n’agasuzuguro, amahano no gutesha umwari w’u Rwanda agaciro ni ukuba abategura iri rushanwa birukana abana b’abakobwa batakibashije gukomeza, bakabacyura igicuku mu gihe bavuye murugo iwabo ku manywa y’ihangu.

4) Ntaho byabaye ko umukemurampaka mu irushanwa aba umwe. No mu kibuga cy’umupira umusifuzi wo hagati agira abo ku mpande bamufasha. Byatangaje benshi ndetse birabayobera ubwo tariki 21 Mutarama 2019 umunsi hagombaga gutaha umukobwa wa kabiri, ubwo akanama nkemurampaka kari kagizwe n’umuntu umwe rukumbi ariwe Teddy kaberuka umenyerewe nk’impuguke mu by’ubukungu.

5) Ntabwo byumvikana uburyo mu gihe bizwi ko aba bakobwa bari mu minsi abaguma mu nkambi( Boot camp) ari abatowe n’abantu benshi binyuze kuri SMS ariko bajya gusezerera utaha hagasezererwa ufite amajwi menshi hagasigara uri munsi ye. urugero ni HIGIRO Joally wasezerewe agasiga Murebwayire utamurusha amajwi.

6) Kudakorera mu mucyo kw’abategura iri rushanwa bigaragazwa n’ubwiru bugeza n’aho n’ibitangaza makuru bikorana nabo bishyirirwaho imirongo ntarengwa, hakaba n’aho ibyo batangaza ataribo ubwabo babifashe( nk’amafoto…). Kubona umunsi ku wundi ibikorerwa muri iri rushanwa nabyo si ibya bose.

7) Ntawakwirengagiza guta umuco kugera n’ubwo abakobwa mu irushanwa riheruka bagaragajwe bakamira amata y’inka mutudobo tw’amasabune( OMO), imyenda yagaragazaga bimwe mu bice by’imyanya y’ibanga…,

8) Ubumenyi n’ubuhanga bw’abashyirwa mu gutoranya Miss burakemangwa.

9) Kutubahiriza gahunda zatanzwe, gushyira imbere mu mafoto abakobwa bamwe, aho usanga amasura ya bamwe ariyo yibandwaho ukagira ngo nibo gusa bari mu irushanwa, bigaragaza impamvu ihishe inyungu z’abategura iri rushanwa aho kuba mu nyungu rusange z’izina Miss Rwanda.

10) Kujijisha abantu bagapanga uko abakobwa batambutswa babikesheje amajwi y’abafana n’abakunzi babo nta guhera uko barushanwa mu majwi, bigaragaza nabyo ihuzagurika ridatanga umucyo mubikorwa muri iri rushanwa.

Urugero:

Uwa 1 watangajwe ko yaheshejwe itike n’amajwi ni Mutoni Oliver (SMS 9.587)

Uwa 2 watangajwe ko yaheshejwe itike n’amajwi ni Pammela Uwicyeza (SMS 12.467)

Uwa 3 watangajwe ko yaheshejwe itike n’amajwi ni ( Josiane Mwiseneza (SMS 35.114)

Uwa 4 watangajwe ko yaheshejwe itike n’amajwi ni Keza NISHA Bayera (SMS 14.527)

Uwa 5 watangajwe ko yaheshejwe itike n’amajwi ni Irene Murebwayire( Uyu ntiyagaragaye mu bantu 12 batowe cyane mu buryo bwa SMS).

11) Kudategurira abakobwa batoranijwe kuba bagira imyumvire imwe mu guhatana mu ruhando mpuzamahanga mu gihe bagiye nk’abahagarariye igihugu. Ibi byagiye bigaragara aho bamwe bageraga iyo mu mahanga hakaba imyenda imwe banga kwambara (nka Bikini) n’ibindi.

12) Kwigaragaza kw’inyungu bwite za COGEBANK na Rwanda Inspiration back up itegura iri rushanwa, aho usanga Nyampinga utoranywa ari uzaba mu nyungu z’iyi Banki kuko nta rwego ruhagarariye abanyarwanda rugaragara muri iki gikorwa. Ibi bigaragaza ko izina Miss Rwanda ridakwiye iri rushanwa, ko amaburaburizo ryakwitwa Miss COGEBANK mu gihe hatanogejwe imitegurire yaryo ngo n’inzego bwite za Leta zigaragare mugikorwa kandi kibe koko mu nyungu z’abanyarwanda, unarebye imyambaro, utabizi ntabwo wamenya ngo ni abahe kuko nta kirango kigaragara ku myambaro uretse icya Banki yihebeye iri rushanwa.

Bimwe mubigize iyi nkuru, twifashishije ibitekerezo by’umusesenguzi, Ntwali John Williams ibindi ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi.

ifoto yakoreshejwe yakuwe kuri internet.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →