Mo Farah w’imyaka 37 yaciye agahigo kari kamaze imyaka 13

Mo Farah, Umwongereza wavukiye i Mogadishu muri Somalia, kuri uyu wa 04 Nzeri 2020 yaraye aciye umuhigo w’isi yiruka metero 21,330 mu gihe cy’isaha imwe, akuraho umuhigo w’Umunya-Ethiopia Haile Gebrselassie mu 2007 wari wirutse metero 21,285 mu isaha imwe.

Mo Farah w’imyaka 37, usanzwe yaregukanye imidali ine ya Olympique, yaciye uwo muhigo w’isi ejo ku wa gatanu mu masiganwa ya Diamond League i Buruseli mu murwa mukuru w’Ububiligi.

Ni wo muhigo w’isi wa mbere Mo Farah yegukanye mu masiganwa abera hanze (atari ku bibuga by’imikino). Nta bafana bari bahari kubera amabwiriza yo kwirinda coronavirus.

Farah yagize ati: “Ntabwo biba byitezwe ko byoroha guca umuhigo w’isi, ariko nababwira ko byari bikomeye rwose. Uyu muhigo [wari usanzweho] wari umaze igihe kirekire cyane”.

Mo Farah afite imidali ibiri ya Olympique mu gusiganwa metero 10000 no mu gusiganwa metero 5000.

Akomeza ati “Rero ibyo bisobanuye byinshi. Ndishimye cyane kuba nongeye gusiganwa hanze. Kongera gusiganwa hanze kwanjye kwa mbere ni byo byanteraga imbaraga”.
Muri uko kwiruka kudakunze kubaho, abasiganwa ku maguru bagerageze kwiruka intera ndende ishoboka mu gihe cy’iminota 60.

Farah aheruka gusiganwa mu kwezi kwa cumi umwaka ushize muri Chicago Marathon.
Mbere yaho, nkuko BBC ibitangaza, Umunya-Ethiopia w’igihangange mu kwiruka Haile Gebrselassie yari yavuze ko yizeye ko Farah aba umuntu wa 12 uciye uyu muhigo waciwe bwa mbere n’Umwongereza Alfred Shrubb mu 1904.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →