• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
24/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
24/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu
24/10/25
Ibiceri 200 gusa byamuhesheje gutsindira asaga Miliyoni na magana atatu muri FORTEBET
24/10/25
Kamonyi-Mugina: Inteko rusange y’abahoze ari Abarobyi bakaza guhinduka abahinzi b’Umuceri yasojwe habura Ingumi

Moise Katumbi yasabye abakongomani kuza kumwakira bambaye imyenda y’umweru

Umwanditsi
May 16, 2019

Nyuma y’imyaka itatu ari mu buhungiro, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kongo Moise Katumbi, yatangaje ko kuwa mbere tariki 20 Gicurasi 2019 azasesekara I Lubumbashi. Yasabye abazamwakira kubikora mu mahoro kandi bambaye imyenda y’ibara ryera, abatabashije kuyibona bakitwanza mushwari( udutambaro) tw’ibara ryera.

Moise katumbi yahunze igihugu cye cya Congo muri 2016 nyuma yo kutumvikana na Perezida Joseph Kabange Kabila kugeza n’ubwo yahigiye ku mufunga aho yanashyiriweho impapuro zimuta muri yombi. Nyuma y’imyaka itatu mu buhungiro yatangaje ko agarutse mu gihugu ( Lubumbashi), yasabye ko yazakirwa mu mahoro anasaba abazamwakira kuza bambaye imyenda y’umweru.

Gusaba ko abazaza kumwakira bazambara imyenda y’ibara ry’umweru abatabashije kuyibona bakaza bitwaje mushwari ( Udutambaro) z’ibara ry’umweru ngo ni ibishushanya amahoro yifuza kandi anifuriza igihugu cye n’abaturage kuko ngo agarutse gufatanya nabo kucyubaka no kugiteza imbere.

Katumbi, nk’uko Radio okapi dukesha iyi nkuru ibivuga ngo agarutse I Lubumbashi nk’uko ari naho yahunze ava. Aje kwegera abavandimwe, gufatanya nabo kubaka igihugu. Avuga ko azabashimira kuba baramuzirikanye mu masengesho, akavuga kandi ko azazenguruka ashimira abakongomani bose abigisha urukundo n’amahoro. Asaba abakongomani kuba umwe kuko igikomeye bafite kandi kibahuza ari igihugu cya Congo ari nawo murage cyangwa ubutunzi bafite, basangiye,

Moise Katumbi yahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga, kutumvikana na Perezida Joseph Kabila niko kwamuviriyemo guhunga igihugu kuko batacanaga uwaka. Agarutse ku ngoma ya Felix Tshisekedi Tshilombo. Avuga ko agarutse ku bw’iterambere ry’igihugu cye n’ahazaza h’abanyekongo bose.

Moise Katumbi mu mwaka wa 2016 yakatiwe n’urukiko muri Congo igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu ariko ntiyafatwa ngo agikore kuko yahunze atarafatwa. Yaba we ndetse n’abamushyigikiye bashinjaga ubutegetsi bwa Joseph Kabila Kabange kumuhimbira no ku mugerekaho ibirego bihimbano ku mpamvu za Politiki. Yakuriweho iki gihano n’urukiko tariki 17 Mata 2019 aba yemerewe atyo kongera gutuza mu mutima ndetse abahita agaragaza ko yiteguye kugaruka mu gihugu cye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5896 Posts

Politiki

4147 Posts

Ubuhinzi

149 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

149 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga