Mont Kigali: Igitaramo cy’ibigwi n’imihigo cyaranzwe n’udushya twinshi

Mu karere ka Nyarugenge umurenge wa Kigali Akagali ka Kigali , kimwe no mu tundi turere twose tw’igihugu ubwo tariki 8 Werurwe 2019 hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore, muri aka kagali bo bari mu igitaramo cy’ibigwi n’imihigo cyaranzwe n’udushya twinshi.

Uyu muhango wo kwizihiza umunsi w’umugore mu kagali ka Kigali wiswe “Igitaramo k’ibigwi n’imihigo”, igitaramo cyaranzwe n’umuteguro gakondo aho amatorero yose y’imudugudu igize akagari ka Kigali yaserutse gitore ndetse n’amasibo.

Muri iki gice habonetsemo imbyino gakondo, intambwe y’intore, imihango ndetse n’imigenzo bya kinyarwanda. Igice cya kabiri abaturage bahabwa ikiganiro ku mateka aho baganirijwe ku mateka yo hambere. Si byo gusa kuko habayeho n’igice cyo gutyaza ubwenge aho habajijwe ibibazo bitandukanye kugirango n’abatazi ibijyanye n’amateka bumvireho. Abahize abandi bakaba indashyikirwa basomye ku ntango y’abahizi igitaramo gisozwa no kuremera abatishoboye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kigali Mukamunana Jacqueline yashimye intore uburyo zataramye igitaramo kikaba kigiye gukomereza mu mudugudu. yashimye abafashije kugirango igitaramo kigende neza. yagize ati “Ubumwe bw’intore bunoza intambwe, ni byiza ko twese dufatanya kubaka u Rwanda rw’abanyarwanda”.

Mukamunana Jacqueline, yakomeje agira ati:’’Turashima ibyiza tumaze kugeraho nk’abagore batuye akagali ka Kigali, by’umwihariko turashimira Perezida Paul Kagame udufasha guhora twizihiza uyu munsi tumeze neza. Hari byinshi tumaze kugeraho twishimira uyu mwaka ariko inzira iracyari ndende kuko duhigiye guhorana umurava mubyo dukora bitanga icyizere. Mu bihe biri imbere ubona ko umugore w’i Rwanda azaba asobanutse kurushaho’’.

Umunsi mpuzamahanga w’umugore ku Isi wizihizwa buri tariki ya 8 Werurwe buri mwaka, ukaba waratangiye kwizihizwa mu kinyejana cya 20, ubu ukaba wizihizwa mu bihugu hafi ya byose ku Isi n’u Rwanda rurimo.

Kuri uyu munsi akenshi Isi yose izirikana ibyiza byinshi abagore bagezeho, n’akamaro n’agaciro kabo mu buzima bwa muntu no mu muryango muri rusange. Ni umunsi watangiriye muri Amerika y’Amajyaruguru nyuma ugenda wamamara mu Burayi hose, ariko nyuma gato umugore yagiye agaragaza uruhare mu bikorwa bitandukanye biteza imbere igihugu, birangira uyu munsi wemewe n’umuryango w’Abibumbye buri mwaka ukizihizwa. U Rwanda rwatangiye kuwizihiza kuva mu mwaka wa 1975.

 

 

 

 

Jean Elysee Byiringiro

Umwanditsi

Learn More →