Mozambique: Inyeshyamba zayabangiye ingata nyuma y’imirwano n’ingabo z’u Rwanda n’iz’iki gihugu

Ingabo za Mozambique zifatanyije n’iz’u Rwanda zavanye inyeshyamba ziyitirira idini ya Islam mu birindiro byazo bya Awasse nyuma y’imirwano ikomeye yabaye kuri iki cyumweru no kuwa mbere.

Awasse ni agace kafashaga izi nyeshyamba nk’urukuta rukingira umujyi zigaruriye wa Mocimboa da Praia, nk’uko umunyamakuru Jose Tembe wa BBC muri Mozambique abivuga.

Imigumuko y’inyeshyamba imaze imyaka ine muri Cabo Delgado yatumye abagera ku bihumbi 3,000 bicwa benshi baciwe imitwe, n’abagera ku 800,000 bahunze ibyabo.

Ikinyamakuru Mediafax, kivuga ko igitero cyo gufata Awasse cyagabwe ku cyumweru kigakomeza kuwa mbere hagapfa benshi mu mirwano, ahanini ku ruhande rw’inyeshyamba.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana imirambo y’abo bivugwa ko ari abaterabwoba bishwe n’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique muri iyo mirwano.

Kuba Awasse yafashwe bivuze ko gufata umujyi wo ku cyambu wa Mocimboa da Praia – uri mu maboko y’abo barwanyi kuva mu kwa munani 2020, nabyo biri hafi.

Mu ijambo yavuze ku cyumweru ku buryo iterabwoba ryifashe mu ntara ya Cabo Delgado, Perezida Filipe Nyusi yakomoje ku gitero cyo kwisubiza ibirindiro bya Awasse.

Hagati aho nkuko BBC dukesha iyi nkuru ikomeza ibivuga, imodoka za gisirikare zikomeje kuboneka ziva ku mujyi uri ku cyambu wa Nacala mu ntara ya Nampula, zigana mu majyaruguru muri Cabo Delgado.

Amakuru avuga kandi ko abasirikare 100 b’u Rwanda boherejwe gutabara ku biro by’ubutegetsi by’ahitwa Chai mu karere ka Macomia ka Cabo Delgado, aho bivuga ko inyeshyamba zateye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →