Mu buryo budakunze kubaho, impanga zavutse zifatanye imitwe zatandukanijwe muri Israel

Izo mpanga (amahasa mu kirundi) z’abakobwa bari bavutse bafatanye ku gakomokomo, babonanye bwa mbere nyuma yo gutandukanywa mu gikorwa cyo kubagwa muri Israel.

Igikorwa cyo kubatandukanya nkuko BBC ibitangaza, cyamaze amasaha 12 mu bitaro bya Soroka biherereye mu mujyi wa Beersheba. Ni igikorwa cyamaze amezi gitegurwa. Abahanga mirongo bo muri Israel n’ahandi babigizemo uruhare. Abo bakobwa, batavuzwe amazina, bivugwa ko barimo gukira neza.

Eldad Silberstein, umuvugizi w’ishami/serivise ryo kubaga aho mu kigo cya Soroka yabwiye ikinyamakuru Channel 12 cyo muri Israel ko “Bahumeka kandi barya bo nyine ubwabo”.

Ni ubwa mbere bene icyo gikorwa, kimaze kuba inshuro 20 gusa kw’isi yose, kibera muri Israel.

Amezi mbere y’uko bikorwa, mu mitwe yabo hashyizwemo udufuko twa silicone twongerezwamo impwemu/umwuka (nk’igipurizo) hanyuma tukajya twagurwa kugira ngo dukwege cyangwa se tugarure urukoba/uruhu. Urwo ruhu nirwo rwakoreshejwe mu gufunga imitwe yabo imaze gutandukanywa.

Mickey Gideon, umuhanga mu kubaga ibijyanye n’udutsi nsozabwenge (neuro-chirurgien). Yavuze ati : “Twanezerewe n’uko ibintu byose byagenze uko twari twabyifuje”.

Abo bakobwa bari bavutse mu kwezi kwa Munani kwa 2020, bitezwe kuzabaho ubuzima busanzwe nta ngorane n’imwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →