• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
16/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
16/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
16/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Mu minsi ine gusa, Abaganga 10 bishwe na Covid-19 mu gihugu cya Kenya  

Umwanditsi
November 16, 2020

Ihuriro ry’abaganga muri Kenya ryaburiye Leta ko mu minsi 21 rizakora imyigaragambyo, ni nyuma y’uko abaganga 10 bapfuye bishwe na coronavirus mu minsi ine gusa ishize.

Abaganga bane muri abo bapfuye kuwa gatanu ushize gusa, nubwo bitazwi neza niba Covid barayandujwe n’abarwayi. Iri huriro ry’abaganga rishinja Leta kubategeza Covid-19.

Mwachonda Chibanzi ukuriye ihuriro ryabo yavuze ko bazigaragambya niba ibyo basaba leta itabikoze.

Mubyo basaba Leta, harimo gutanga ibikoresho bikwiriye birinda abaganga n’abafasha babo ku bitaro byose bya Leta n’ibyigenga mu gihugu. Barasaba kandi Leta guha abakozi bose bo mu rwego rw’ubuzima ubwishingizi bukwiriye.

Mwachonda yagize ati: “Turakomeza imirimo yacu muri ibi byumweru bitatu, ariko nyuma yabyo niba ibyo dusaba bitubahirijwe tuzahamagarira abanyamuryango bose mu gihugu kwigaragambya”.

Minisitiri w’ubuzima wa Kenya, Mutahi Kagwe, BBC itangaza ko yavuze ko kuri uyu wa mbere tariki 16 Ugushyingo 2020 hari inama yo kwiga ku kwiyongera kwa coronavirus mu gihugu, no mu bakozi bo kwa muganga.

Kenya imaze gutangaza abantu 70,200 banduye coronavirus n’abandi 1,269 imaze kwica.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga