Mu nama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe habuze usimbura Dr Dlamini Zuma

Mu gihe hari hitezwe ko inama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU Summit) haba amatora asimbura Dr Nkosazana Dlamini Zuma, birangiye amatora asubitswe.

Inama ya 27 y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe iteraniye i Kigali, mu gihe hari hitezwe ko isozwa kuri uyu wa mbere Taliki ya 18 Nyakanga 2016 hatorwa usimbura Dr Nkosazana Dlamini Zuma, birangiye ntawe umusimbuye.

Dr Nkosazana Dlamini Zuma, umunyamabanga wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, mu bahatanaga bose bashaka kumusimbura habuze uwuzuza bibiri bya gatatu by’amajwi akenewe ku wugomba kwicara kuri iyi ntebe.

Abahataniraga kwicara muri iyi ntebe, barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana Dr Pelonomi Venson-Moitoi w’imyaka 64; barimo Dr Specioza Naigaga Wandira Kazibwe wigeze kuba Visi Perezida wa Uganda ubu afite imyaka 61 bakabamo kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinee Equatoriale Agapito Mba Mokuy w’imyaka 51.

Kuba amatora asimbura Dr Nkosazana atabashije kuba, ntabwo bibuza abandi bagombaga gutorwa ko amatora yabo aba, abatorwa ni Umuyobozi wa Komisiyo n’umwungirije, aba baratorwa n’abakuru b’ibihugu, haratorwa kandi abakomiseri basigaye uko ari umunani batorwa na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga mu bubasha bahabwa n’abakuru b’ibihugu.

Amatora yo gusimbura Dr Nkosazana Dlamini Zuma, yigijwe inyuma aho biteganyijwe ko azaba mu kwezi kwa Mutarama 2017, aya matora kandi bikaba byemejwe ko azabera Addis Ababa muri Ethiopie ku cyicaro gikuru cya AU.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →