Mu turere dutatu tw’Iburasirazuba hamenwe litiro zirenga 5000 z’inzoga zitemewe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Bugesera kubufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage bakoze umukwabu wo gufata abakora n’abacuruza inzoga zitemewe ndetse n’ibiyobyabwenge hafatwa litiro 5106 z’inzoga z’inkorano zitemewe zimenerwa mu ruhame.

Uyu mukwabu bawukoze muri iki cyumweru dusoje; aho mu karere ka Nyagatare hafatiwe litiro zisaga 4530 mu baturage bagera kuri 4, mu karere ka Gatsibo hafatiwe litiro zisaga 20 zizwi ku izina ry’Umuvinyo zihetswe kuri moto itagira ibyangombwa, mu gihe mu karere ka Bugesera hafatiwe litiro 540 zizwi ku izina ry’umugorigori.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yashimiye abaturage uruhare rwabo bakomeje kugaragaza batanga amakuru y’abazikora bakanazicuruza.

Yagize ati: “Izi nzoga kugira ngo zifatwe bituruka ku makuru ahanini tuba twahawe. Turashimira abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bw’izi nzoga kuko nazo zifatwa nk’ibiyobyabwenge kandi bigira ingaruka mbi k’umutekano wabo ndetse n’ubuzima bwabo. Tukaba tubasaba ko ubu bufatanye bwakomeza kugira ngo izi nzoga n’ibiyobyabwenge bicike”.

CIP Twizeyimana yanibukije abaturage ko izi nzoga zigira uruhare runini mu guhungabanya umutekano ari nayo mpamvu Polisi itazigera yihanganira uwo ariwe wese uzigiramo uruhare mu kuzikora no kuzicuruza.

Yagize ati:“Zigira uruhare mu gukurura ibyaha bihungabanya umutekano birimo; urugomo, ubujura, ihohotera, amakimbirane mu miryango n’ibindi. Tukaba dusaba buri wese kumva ko kuzirwanya ari inshingano ze atanga amakuru, ibiyobyabwenge bikabasha kurwanywa cyane ko byangiza urubyiruko rw’u Rwanda kandi arirwo mbaraga z’igihugu.”

Usibye kuba uzifatanwe zimugusha mu gihombo kuko acibwa amande, yanabibukije ko izi nzoga zangiza ubuzima bw’abazinywa, zibatera indwara zitandukanye mu mubiri zishobora no kubaviramo izidakira.

Izi nzoga zikaba zaramenewe mu ruhame ba nyirazo bajyanwa ku mirenge yabo gucibwa amande.

Amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubuziranenge (RSB) ateganya ko ubuyobozi bw’umurenge buca amande y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50frw kugera ku bihumbi 500frw, ufashwe akora cyangwa acuruza inzoga z’inkorano ubundi zikamenerwa mu ruhame.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →