Mu turere twa Gakenke na Gicumbi batatu bafatanwe litiro 17 za kanyanga

Polisi ikorera mu turere twa Gakenke na Gicumbi k’ubufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage bafatanye abantu batatu litiro 17 za kanyanga, kuri uyu wa 06 Kamena 2019.

Mu karere ka Gakenke mu murenge wa Gashenyi, akagari ka Rutabo hafatiwe Ndacyayisenga w’imyaka 17 na Nshimiyimana Jean Bosco w’imyaka 16 bombi bafite litiro 10 za kanyanga, n’aho mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Rubaya hafatirwa uwitwa Ndungutse Evariste w’imyaka 36 afite litiro 7 za kanyanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana avuga ko aba bose bafashwe biturutse ku mikoranire myiza iri hagati y’abaturage ndetse n’inzego z’ibanze.

Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko Ndacyayisenga na Nshimiyimana Jean Bosco bikoreye kanyanga batazi iyo bazijyanye, niko guhita duhamagara inzego z’ibanze zikorana n’abo baturage kugira ngo batabacika, Polisi ikorera kuri sitasiyo ya Gashenyi ihita igenda irabafata.”

Yakomeje avuga ko Ndungutse Evariste nawe yafashwe n’abaturage afite kanyanga avanye mu murenge wa Kaniga ayijyanye mu wa Rubaya kuyicuruzayo.

CIP Rugigana yasabye abaturage kwitandukanya n’ibiyobyabwenge kuko nta kiza na kimwe bazigera babikuramo uretse ibihano n’uburwayi butandukanye.

Yagize ati “Muzi ububi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka bitera bigatuma hakorwa ibindi byaha birimo, gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, ihohotera, amakimbirane mu ngo n’ibindi, kandi ibi byose bikagira ingaruka ku muryango nyarwanda.”

Yongeyeho ati “Birababaje kubona hari abantu kugeza ubu batarasobanukirwa cyangwa ngo bumve ko kurwanya ibiyobyabwenge ari inshingano za buri wese kandi bazi neza uburyo biza ku isonga mu guhungabanya umutekano n’ituze by’abaturage.”

CIP Rugigana yatunze agatoki abantu bakoresha abana batarageza ku myaka y’ubukure imirimo ivunanye ndetse n’itemewe irimo no kubakoresha babikoreza ibiyobyabwenge, ko bihanwa n’amategeko.

Ibi umuvugizi, yabivuze ashingiye ku makuru yatanzwe n’abaturage ko Ndacyayisenga na Nshimiyimana Jean bafite uwabakoresheje kandi ko hari n’abandi bakoresha abana nk’abo bababeshyeshya amafaranga bakabavana no mu ishuri.

Yasabye ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo no kubakurikirana umunsi ku munsi kugira ngo barerere neza u Rwanda rw’ejo babarinda kwishora mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane ko byiganje mu rubyiruko.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →