Muhanga: Abacuruza ibirayi mu Kivoka biriwe mu gisa n’imyigaragambyo

Abacuruzi bakorera mu gice kizwiho gucururizwamo ibirayi cy’ahitwa mu Kivoka giherereye mu kagali ka Gahogo, biriwe bafunze inzu mu cyahawe izina n’abaguzi ko bakoze imyigaragambyo yo kwerekana ko batishimiye ibyo basabwa n’ubuyobozi kugirango imodoka zibazanira ibirayi zibibagezeho. Byatumye ibirayi muri uyu mujyi bibona umugabo bigasiba undi.

Mu kiganiro bahaye umunyamakuru wa intyoza.com, bavuga ko bigoye kuzongera kubona ibirayi byo gucuruza kubera ko ababibagurisha bavuye mu makoperative aribo bonyine bashobora gutanga inyemezabwishyu ya EBM (Electronic Billing Machine)kuko nta muhinzi uyigira.

Mu mvugo bahurizaho, bagira bati” Mu cyumweru gishize haje umukozi wa RRA atubwira ko tugomba kujya dupakurura ibirayi twerekanye inyemezabwishyu ya EBM duhabwa turangura ibirayi, kandi biragoye kuko umuhinzi wasaruye toni 2 azaguha EBM ayikuye hehe ko we adacuruza ahubwo agurisha”.

Aba bacuruzi, bakomeza bavuga ko badatinya gutanga imisoro yo kubaka igihugu kuko bose bamaze kwakira uburyo bwo gukoresha EBM Version II kandi bayiha ubaguriye, ko bityo basaba ko bakoroherezwa bakazana ibirayi.

Bagira bati” Ni inshingano zacu zo kubaka igihugu dutanga imisoro kuko twese twamaze kwiyandikisha ndetse duhabwa uburyo bwo gutanga inyemezabwishyu za EBM kandi tuyiha utuguriye, ariko turasaba ko batworohereza tukazana ibirayi kuko bitunze benshi muri uyu mujyi”.

Umuturage witwa Umuganwa Domitila, avuga ko yabyutse ajya kugura ibirayi agasanga bose bafunze kandi bagaragaza ko batishimiye ibyo basabwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’amahoro(RRA) ko bibagora kubona imari mu gihe bayikuye ku muhinzi utari umucuruzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bizimana Eric avuga ko kubijyanye n’iki kibazo kirebana na EBM twavugana n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro. Yagize ati” Ibijyanye no gukoresha EBM wavugana n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA)”.

Umuyobozi wa Sosiyete Sivile mu karere ka Muhanga, Harelimana Jean de la Providence avuga ko amategeko akoze neza bityo abajya kurangura ibirayi bakwiye kujya bagura na za Koperative zizabasha kubaha EBM, ariko n’abaguze n’abahinzi bo ntakindi basabwa kuko umuhinzi ajyana ibyo yejeje ku isoko kandi hari uko amategeko agaragaza ugomba gutanga inyemezabwishyu ya EBM n’uko bikorwa.

Umuyobozi w’Abikorera mu karere ka Muhanga-PSF, Kimonyo Juvenal yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko iki kibazo kigomba kuva mu nzira mu biganiro bagirana, bigomba gufasha abacuruzi guteza imbere igihugu biciye mu misoro ariko itari ikirenga.

Bamwe mu bacuruzi bakunze gutumiza ibirayi, bavuga ko bamaze hafi icyumweru barahawe gasopo yo gutumiza ibirayi, ariko bakagaragaza inyemezabwishyu ya EBM bahawe n’abo baranguriye ibirayi kandi abenshi aba ari ababinzi, kandi mu itegeko rigaragaza ko umuhinzi usanzwe adafatwa nk’ugomba gutanga iyi nyemeza bwishyu.

Bamwe mu bacuruzi, ntabwo batinya kubihuza nuko ibyo ngo bari guhura nabyo hari bimwe mu yindi mijyi bidakorwa bityo, ariko kandi hakaba n’abavuga ko ibyo hari aho byaba bihuriye na bimwe mu bijyanye n’umuhigo ujyanye n’imisoro igomba kwinjizwa n’uturere ikunze gushingirwaho hari ibiteganywa n’uturere ubwato, bityo hakaba bimwe usanga hamwe ntubisange ahandi.

Twagerageje gushaka uruhande rw’ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro-RRA kugirango rugire icyo ruvuga ku bibazo bigaragazwa n’aba bacuruzi b’ibirayi ntitwababona ku murongo wa Telefone, igihe tuzabasha kubabona tuzabagezaho icyo bavuga kuri iki kibazo.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →