Muhanga: Abagabo bane bakekwaho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe batawe muri yombi

Kuri uyu wa 17 Nyakanga 2019, Polisi ikorera mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye yafashe abagabo bane bakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko mu kirombe cya COMAR (Cooperative Minerale Artisanale De Rutobwe) giherereye mu murenge wa Kabacuzi.

Aba bagabo ni Ntihabose Innocent w’imyaka 32, Iradukunda Bernard w’imyaka 17, Maniragaba Rukara w’imyaka 30 na Twagirimana w’imyaka 28; aba bose bakaba  bafatiwe muri iki kirombe cya COMAR gisanzwe gicukurwamo amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti na Coltan.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi, yavuze ko Polisi yafashe bariya bagabo biturutse ku makuru yari ihawe n’abaturage.

Yagize “Twahawe amakuru n’abaturage ko hari abantu bari gukora ubucukuzi butemewe kandi bitwikiriye ijoro, Polisi yahise ijyayo isanga koko barimo irabafata ibashyikiriza Urwego rw’Ubugenzacyaha.”

Yakomeje avuga ko aba bagabo babonye abakozi b’iyi kompanyi ya COMAR bahakorera ubucukuzi batashye maze nabo bitwikira ijoro bajyamo baracukura.

CIP Karekezi yakomeje avuga ko bidakwiye ko umuntu yishora mu byaha kuko ahuriramo n’ingaruka nyinshi noneho ubucukuzi butemewe n’amategeko bwo bugira n’ingaruka nyishi mbi k’ubukoze harimo n’urupfu.

Yagize ati “ Iyo wishoye mu byaha ubifatirwamo ukabihanirwa kuko ntaho wacikira inzego zishinzwe umutekano ndetse n’abaturage benshi bamaze gusobanukirwa ububi n’ingaruka z’ibyaha aho basigaye babona ukora ibinyuranyije n’amategeko bagatanga amakuru ku gihe kugira ngo bikumirwe bitaraba. Niyo mpamvu dusaba buri wese kwirinda gukora ibyaha kuko aho yabikorera hose n’igihe yabikorera cyose atabura gufatwa.”

Yongeyeho ko bidakwiye kubona abantu bishora muri ubu bucukuzi butemwe kuko iyo babugiriyemo ikibazo kubona ubutabazi bigorana kubera ko ntabikoresho byabugenewe baba bafite, babukora biba ari nabyo bishobora gutuma ikirombe kibagwaho ndetse nta nuba uzi aho baherereye kuko baba bitwikiriye ijoro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo agasaba buri wese kubwirinda, ushaka kubukora akegera inzego zibishinzwe zikamufasha mu rwego rwo kwirinda ingaruka zituruka mu bucukuzi butemewe n’amategeko.

Nyuma yo kugirwa inama abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha rukorera kuri Sitasiyo ya Nyamabuye kugira ngo bakurikiranwe.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →