• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/11/25
Kamonyi-Rugalika: Hasojwe icyumweru cy’Umuryango hasezerana abarimo umaze imyaka 50
18/11/25
Ruhango-Kabagali: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho Ubujura bw’Intsinga z’Amashanyarazi yari atwaye
18/11/25
Itangazo ry’Umushinga RW0379 ADEPR Gatenga rihamagarira Gupiganira isoko
18/11/25
Amajyepfo-Turindane: Kamonyi ku isonga mu mpanuka zirimo izihitana ubuzima bw’Abantu

Muhanga: Abagabo barasabwa kurenga ku byo bita umuco bakagaragaza ihohoterwa bakorerwa

Umwanditsi
October 27, 2021

Abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta ikora ku bijyanye n’ubutabera n’uburenganzira bwa muntu, barasaba abagabo bakorerwa ihohoterwa ko bakwiye kurenga ibyo bita umuco bakisunga amategeko akabarenganura kuko amategeko atareba abagore gusa.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ukwakira 2021, mu nama yahuje iyi miryango hamwe na Ihorere Munyarwanda Organization (IMRO), isanzwe ifasha abaturage bahura n’akarengane.

Harerimana Jean de la Providence, umuyobozi wa Sosiyete sivile mu karere ka Muhanga avuga ko bagenda bahura na bamwe mu bagabo bakavuga ko mu muco nyarwanda utemera ko umugabo arega umugore ko amukubita, ko ibyo kujya hanze bifatwa nko kuba inganzwa ku mugabo.

Harerimana Jean de la Providence.

Yagize ati” Nibyo koko hari abagabo bavuga ko bamwe muribo bakubitwa n’abagore ndetse bakanavuga ko umuco utemerera abagabo kubivuga ndetse ko ubikoze yitwa inganzwa ndetse akavugirwaho amagambo”.

Nyiraneza Arbertine, Pasteur mu Itorero rya EPR, akaba ahagarariye umuryango Nyarwanda Humuriza Tamari Fondation, yemeza ko abagore aribo bagaragara ko bahohoterwa cyane, ariko ko abagabo nabo bahohoterwa bagatinya kubivuga. Ahamya ko badakwiye kubihisha bitwaje umuco, ko rero ntawakwifuza ko bakomeza guhohoterwa bitwaje umuco nyarwanda bagaceceka.

Yagize ati” Tubona abagore aribo bagaragaza ko bahohoterwa cyane, n’ikibaye cyose bakabimenyesha inzego zikabafasha, ariko umuco ntukwiye kubera intambamyi abagabo, nabo bahohoterwa bakwiye kubivuga abo bagore bagahanwa. Gusa abo menyeho icyo kibazo mbigisha kubahana nkuko Bibiliya ibisaba umugabo n’umugore, bityo ntihagire ubangamira undi “.

Mukandungutse Charlotte, umukozi mu muryango nyarwanda utari uwa Leta, Ihorere Munyarwanda Organization(IMRO) ushinzwe ubuvugizi no gukurikirana amategeko,  avuga ko amategeko abereye kubahirizwa, bityo ko ntawukwiye kwibeshya ko amategeko amuha uburenganzira bwo guhohotera abagabo nubwo batanabivuga  bitwaje umuco, ariko nibagane imiryango ibakorere ubuvugizi bizakemuka kuko ntabwo bakwiye kwicirwa uburenganzira kandi hari uburenganzira bakwiye guhabwa.

Hakunze kugaragazwa imfu za hato na hato aho usanga abagore bishe abagabo babo ndetse n’abagabo bakica abo bashatse bitewe n’amakimbirane ya hato na hato akunze kugaragara mu miryango, ariko na none bikavugwa ko niyo abagabo bagannye inzego z’ubutabera usanga badahita bahabwa ubutabera bagakomeza kureregwa, nti bihabwe uburemere kimwe, mu gihe umugore ugiye kubaregera bahita bihutira gufata uregwa ariwe mugabo.

Akimana Jean de Dieu / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5914 Posts

Politiki

4164 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1032 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

154 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga