Muhanga: Abagizi ba nabi bataramenyekana biraye mu rutoki rw’uwarokotse Jenoside baratemagura

Muri iki gitondo cya tariki 12 Mata 2021, nibwo hamenyekanye amakuru yuko Nsabimana Andre warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akaba atuye mu mudugudu wa Gifumba, Akagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye yaraye atemewe insina zigera mu icumi.

Uko umwaka utashye n’undi ugataha nibwo ibikorwa bigaragaramo ingengabitekerezo bigenda bigaragara ariko bikarushaho kongera ubukana mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Akagari ka Gifumba, Twizeyimana Vénuste yabwiye intyoza.com ko aya makuru bayamenye muri iki gitondo nabwo bayabwiwe na nyir’ubwite, aho nawe yabibonye agiye mu murima we asanga insina zitemye ndetse yigira inama yo kumenyesha ubuyobozi ibyamubayeho.

Gitifu yagize ati” Muri iki gitondo nibwo tumenye amakuru yuko hari umuturage wacu ubyutse asanga insina ze zatemwe n’abantu bataramenyekana akaba yabibonye agiye mu kazi mu mirima ye ahita yigira inama yo kumenyesha ubuyobozi kugirango bimenyekane”.

Uyu muyobozi yemeza ko abaturanyi ndetse n’abayobozi b’akagali batunguwe n’ibi byabaye kuko uwatemewe insina ntawe yarafitanye nawe ibibazo ngo wenda abe yamukeka, batunguwe no kubona ibi byakozwe n’aba bitwikiriye ijoro.

Yagize ati” Haba abaturanyi be natwe ubuyobozi twatunguwe n’ibyabaye ariko ntawukekwa kuko ntawe bari bafitanye ikibazo. Asanzwe ari intangarugero kandi abaniye neza abaturanyi kuko ntawe umuvuga nabi, ahubwo turibaza tukabura igisubizo ariko hari inzego zatangiye kubikurikirana ngo harebwe uwabikoze abibazwe”.

Uyu wakorewe ibi twagerageje kumushakisha ku murongo wa telefoni kugirango atubwire kuri iki kibazo gusa ntibyashobotse.

Hari bimwe mu bikorwa bikunze kugaragaza ibikwiye gukekwamo kuba ingengabitekerezo ya jonoside n’urwango rwabatava ku izima usanga bibasira abarokotse Jenoside, ndetse hari n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo kubabwira amagambo mabi no kwitwikira ijoro bakangiza bimwe mu bikorwa byabo.

Kugeza ubu, mu karere ka Muhanga hamaze kugaragara ibikorwa bishobora guhuzwa n’ingengabitekerezo ya jenoside kuko bikorerwa abarokotse Jenoside mu mirenge ya Shyogwe, Nyarusange na Nyamabuye ariko hakaba hari inzego zirimo kubikurikirana.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →