Muhanga: Abamotari bibukijwe uruhare bafite mu kurwanya impanuka zo mu muhanda

Abamotari bibumbiye mu makoperative atandukanye atwara abagenzi kuri moto mu karere ka Muhanga bibukijwe ko bafite inshingano zo gukumira impanuka zo mu muhanda bubahiriza amategeko n’amabwiriza awugenga.

Ibi babisabwe kuri uyu wa 01 Gashyantare 2019, mu nama yahuje Polisi n’abamotari bagera kuri 68  Bibumbiye mu makoperative atandukanye  atwara abagenzi mu murenge wa Nyamabuye.

Inspector of Police (IP) Abdoul Hakim Rutalindwa ushizwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha mu karere ka Muhanga yagarutse ku makosa ateza impanuka abamotari bakwiye kwirinda.

Yagize ati “Hari bamwe muri bagenzi banyu usanga bagendera ku muvuduko ukabije, abandi bagatwara badafite ibyangombwa, hari n’abo usanga batwara banyoye ibisindisha, abandi bagaparika ahatemewe buri wese akwiye kumva ko kubirwanya ari inshingano ze.’’

IP Rutarindwa, yasabye aba bamotari gukora kinyamwuga bagahesha agaciro umwuga bakora.

Yagize ati “Hari abagira uruhare mu byaha bitandukanye aho usanga batwaye ibiyobyabwenge abandi bagakora batagira koperative babarizwamo, ibi byose bihesha isura mbi umwuga wanyu mu kaba musabwa kubirwanya mutanga amakuru ku baba babikora.’’

Nkundimana Emmanuel uyobora ihuriro ry’amakoperative atwara abagenzi kuri moto mu karere ka Muhanga yasabye aba bamotari kurangwa n’ubunyangamugayo baharanira gukora bafite ibyangombwa ndetse buri wese afite koperative abarizwamo kuko bizafasha mu kurwanya abiyitirira abamotari bagakora amakosa ahesha isura mbi umwuga bakora.

Aba bamotari bashimiye Polisi umwanya ifata ikabahugura uko barusha kunoza umwuga wabo, bizeza ubufatanye mu kurwanya abakora batagira amakoperative ndetse n’abagira uruhare mu gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →