Muhanga: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barasabwa kudasumba inshingano bahawe 

Depite mu nteko ishingamategeko y’U Rwanda, Uwanyirigira Florence asaraba abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Muhanga kudasumba inshingano bahawe n’Igihugu zo kureberera abaturage. Asaba kandi aba banyamuryango kwirinda kugira amarangamutima ku nyungu zabo bwite z’umurengera kurusha inyungu rusange.

Ibi yabigarutseho mu nama yahuje abakangurambaga b’Umuryango mu cyumba cy’inama cya Hotel Saint Andre-Kabgayi kuva ku rwego rw’Akarere kugera mu kagali. Yabasabye kandi kwikebuka bakarebera hamwe ibikwiye guhinduka.

Yagize ati” Nta munyamuryango ukwiye kumva ko asumba inshingano yahawe n’Igihugu zo kureberera abaturage, nubwo hari abo tujya tubibonaho bakarengwa n’amarangamutima ku nyungu zabo bwite, bagatambamira inyungu rusange basigasira izabo. Ntabwo bikwiye ahubwo bakwiye kumenya ko bakorera Iterambere ry’Igihugu cyacu n’abana bacu”.

Depite Uwanyirigira, akomeza yemeza ko ibitagenda mu nshingano ugomba kubivuga ariko ukirinda gukurura umwuka mubi mu bandi bakoze. Abibutsa ko aribwo umuryango uzaba wuzuye kuko kubivugira mu matamatama ntacyo bikemura no kurebana ay’Ingwe mukorana nta musaruro waboneka.

Ati” Mu kazi dukora ka buri munsi tuginama kubitagenda tukirinda gukurura umwuka mubi mu bandi bakozi kuko no mu miryango yacu iyo tugiranye ikibazo ntabwo twirukankira ku musozi. Turaganira kugirango tubashe kubaka neza umuryango nyawo naho kubivugira mu matamatama ntabwo bikemura ikibazo usanzwe ufite, kurebana ay’Ingwe mu bakozi mukorana bituma umusaruro uba nkene”.

Meya w’Akarere ka Muhanga akaba na Chairperson wa FPR-Inkotanyi, Kayitare Jacqueline avuga ko abanyamuryango bakwiye kubaha indahiro bakoze igihe binjiraga mu muryango no kubahiriza inshingano bahabwa zo guhagararira abaturage kuko iyo bimwe ubirutishije ibindi bituma iterambere ritagerwaho kubera ibibazo bitandukanye twagiye turengaho.

Yagize ati” Indahiro tugirana n’umuryango wacu ikwiye kutubera intangiriro nziza yo kubahiriza inshingano duhabwa zo guharanira ko abaturage bacu tubageza ku iterambere, ariko ntabwo byashoboka tubirutishije imyitwarire mibi yacu. Tunakoze neza inshingano zacu byatuma tubashaka kurandura ibibazo byabaye karande aho dutuye harimo; kurandura ruswa, kurandura imibereho mibi yugarije imiryango, Igwingira ndetse no kugira isuku tukirinda amavunja n’ibi bitandukanye. Mu gihe imyitwarire yacu itagira icyerekezo kimwe bishobora gutuma tutabasha kugera ku cyerekezo cya Perezida wa Repuburika yacu yemereye abaturage kubagezaho muri 2024″.

Mutimukeye Aline ashinzwe ubukangurambaga mu kagali ka Nsanga mu murenge wa Rugendabari, avuga ko abanyamuryango bakwiye kumva ko bafite inshingano zo kutaruta izo bahabwa zo guhagararira abandi ndetse bakarangwa n’imyitwarire myiza.  Yemeza ko hari bamwe muri bagenzi babo batabasha kunyurwa barangiza bagashaka indonke mu bo bayobora.

Aba banyamuryango ba FPR-Inkotanyi, biyemeje guhindura imyitwarire ndetse n’imikorere kuko umunyamuryango utagaragaza ibikorwa ntacyo aba amaze. Basabwe kandi ko bagira uruhare mu kurandura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage kuko aribwo bazaba batanze umusanzu ukwiye mu kubaka igihugu n’icyizere cy’ejo hazaza.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →