Muhanga: Abanyerondo barashinjwa gucuza utwabo abarengeje amasaha yo gutaha

Abatuye mu gice cy’Umujyi wa Muhanga baratabaza ubuyobozi bavuga ko bamwe mu bakora irondo ry’umwuga babahagarika bitwaje gushyira mu bikorwa gahunda z’ingamba zo kurwanya icyorezo cya Covid-19, bakabacuza amafaranga yabo igihe barengeje amasaha yashyizweho mu kurwanya iki cyorezo.

Ibi abaturage babivuga bemeza ko bikajije umurego mu mezi atatu ashize aho bafata abarengeje amasaha yo gutaha bakabaka ruswa kugirango babareke.

Mukamana Domitila afite imyaka 36 y’amavuko, avuga ko umugabo we yafatiwe ku gipangu agasabwa gutanga amafaranga kugirango bamureke babona kumureka ariko amaze kuyabaha.

Yagize ati” Nahamagawe n’umugabo wanjye ageze ku gipangu nje gukingura nsanga abarara irondo bamufatiye ku gipangu bamubuza kwinjira ngo nabanze abahe akantu, ahita abaha amafaranga baragenda”.

Nkundukozera Bonavanture w’imyaka 42 atuye mu kagali ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye avuga ko iyo bigeze mu masaha yo gutaha abarara irondo bategera ahakunze kunyurwa na benshi bagamije kubaca amafaranga yuko barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19 abasaba gutaha kare.

Yagize ati” Murabona muri uyu mujyi twese dutunzwe no gushakisha bityo aba barara irondo bigize ibisambo by’ingufu kuko bihengera amasaha yo gutaha ageze warenzaho iminota micye bakaguhagarika bakakuzengurukana bagamije ko ugira icyo wibwira ukabaha bakakurekura, bityo basigaye barabigize ingeso bakambura abantu ntibibuke ko ejo bazajya kwishyuza amafaranga y’irondo”.

Bamwe muri aba baturage batuye mu mujyi bavuga ko kuba barihaye akazi ko gufata abarenze ku mabwiriza byatumye bata inshingano zabo bityo bakwiye kwibuka ko abo bambura aribo bacungira umutekano.

Mukamfizi Annuallite atuye mu mudugudu wa Ruvumera ho mu kagali ka Gahogo avuga ko iyo irondo rifashe umuntu rimusaba kubaha amafaranga ndetse bakamukangisha ko bahamagara imodoka y’umurenge na Polisi ikamutwara agatanga menshi kandi akarara habi, ko bityo bihinduriye inshingano zo gucunga umutekano bahitamo gusahura abaturage.

Yagize ati “Irondo rigufashe ntirikangwa uwo uriwe rigusaba amafaranga wayabima rikagukangisha ko rihamagara imodoka ya polisi ndetse n’iy’Umurenge kandi uribunacibwe amafaranga menshi kandi ukarara nabi, babigize kwisahurira gusa ibyo gucunga umutekano babivuyemo ahubwo basahura abaturage”.

Uwimana Generosa avuga ko bibabaje kubona abantu bahabwa kurinda umutekano ahubwo bo bakawangiza kandi bakanahemukira bamwe mubo bashinzwe kurinda ahubwo bakishakira amafaranga.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko aba bashinzwe kurara irondo nta muyobozi wabatumye kureba abangiza amabwiriza yo kwirinda CVID-19 bityo nta muntu ukwiye kubaha amafaranga kandi nabo ntibakwiye kuyaka abaturage.

Yagize ati” Nta muyobozi wigeze atuma abarara irondo gufata abaturage ndetse nta n’ukwiye kwaka amafaranga abaturage, ndetse nabo ntabwo bakwiye kuyabaha ngo nuko bategereye igihe aho bacumbitse “.

Kuva mu mwaka ushize wa 2020 ubwo abaturage bashyirwaga muri Guma mu rugo, aba barara irondo bagiye bakora amakosa yo kubangamira abaturage ariko vuba aha byongereye umurego ku buryo bateshutse cyane. Abaturage basaba ko ibi bihinduka bafashijwe n’ubuyobozi bubareberera muri rusange.

AKIMANA Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →