Muhanga: Abatinganyi hamwe n’abakora uburaya, bafite impungenge z’ubwandu bushya bw’agakoko gatera Sida

Abakorera uburaya mu mujyi wa Muhanga hamwe n’abakora imibonano mpuzabitsina n’abo babihuje, baravuga ko nyuma y’isozwa ry’ibikorwa by’umushinga“ Ihorere Munyarwanda” wari usanzwe ubaba hafi, bafite impungenge z’ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga ndetse hakaba hanabaho ukwiyongera k’ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA.

Ibi bavuga babihera ko uyu muryango mu myaka 3 ishize ubari hafi, wabafashije kudahabwa akato ndetse no kumvikanisha uburenganzira bafite mu muryango Nyarwanda. Ibi babitangaje mu nama ngarukagihembwe ku bikorwa by’uyu muryango mu kwita kuri aba bakora uburaya n’abaryamana bahuje ibitsina.

Nikwimanigize Joselyne, umwe mu bafashamyumvire bafasha Ihorere Munyarwanda gukangurira abakobwa bakora uburaya kwipimisha agakoko gatera Sida, akaba nawe asanzwe yaranduye, yagize ati” Ndi umwe mubafashije abakobwa benshi kujya kwipimisha bitewe n’amahugurwa nahawe n’uyu muryango, ndetse bamwe muri twebwe twamenye uko duhagaze abasanze barwaye bashyirwa ku miti naho abazima bagiriwe inama zo gukomeza kwirinda kwandura. Twakorewe amatsinda yo kwizigama bamwe banabona icyo bakora batangiye kwiteza imbere”.

Mutoni Lea, umwe muri aba bakora uburaya avuga ko yabyariye muri ubu buraya nyuma afashwa kuboneza urubyaro. Avuga ko uyu mushinga niba ushoje ibikorwa byawo hari benshi muri bo bazagira ibibazo kubwo kubura ubufasha wabahaga ku buzima bwabo ndetse burimo n’ubwo kwa muganga.

Yagize ati” Mbere y’uko Ihorere Munyarwanda iza narimaze kubyara abana batatu kandi ntazi ba se! Bangiriye inama ndetse bananjyana kwa muganga bamfasha kuboneza urubyaro ariko banambwira uko nshobora kugira uruhare mu kurwanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera Sida kandi nanjye nagiye ngira inama bamwe mu bakobwa bagiye baza nyuma”.

Undi w’umugabo utarashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko mbere yuko uyu muryango uza aho bageraga hose baravugaga ngo ngabo abatinganyi (abagabo bakora imibonano mpuzabitsina n’abo babihuje). Ahamya ko nyuma yo kubahuza n’inzego z’ubuzima ihohoterwa ryo kuburabuzwa ryacitse ndetse bakajya kwa muganga kwakayo ibyo bakoresha ntakibazo kibaye ndetse bagahabwa serivisi nziza nk’abandi.

Umuhuzabikorwa w’uyu mushinga mu karere ka Muhanga, Mugisha Jules avuga ko ibi bikorwa byatanze umusaruro mukugabanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera Sida ndetse no kuba abafite ibyago byinshi byo kwanduza no kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina baragannye ibigo nderabuzima bikabakira neza bagahabwa serivise z’ubuzima bakenera zose, bakamenya uko bahagaze, abarwaye bakajya ku miti ndetse n’abazima bagakangurirwa gukomeza kwirinda.

Yagize ati” Mu bikorwa twaje tuje gukora byageze ku musaruro mu kugabanya umubare w’abashya bandura agakoko gatera Sida ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zagiye zigabanuka kuko ibigo nderabuzima twakoranye byagiye bibaha serivisi nziza ndetse baripimisha bamenya uko bahagaze, abarwaye bajya ku miti abandi bagirwa inama z’uko bakwiye kwitwara abandi banaboneraho baboneza urubyaro”.

Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere myiza mu karere ka Muhanga, Kamanyana Pascasie, avuga ko bigoye cyane gutakaza umufatanyabikorwa warumaze gukorana n’abantu azi neza aho ashaka kubageza, ariko ngo mu gihe bazaba bagarutse bakomezanya nabo kandi ubuyobozi buzakomeza kujya inama n’aba bakora uburaya mu kubereka inzira nyayo bakwiye guca bakiteza imbere bakaba banabuvamo.

Mu myaka 3 ishize uyu mushinga wa Ihorere munyarwanda ukorera muri aka karere wageze ku bakobwa bakora uburaya basaga 1,178 ndetse n’abagabo bakorana imibonano n’abandi bagabo basaga 7. Basobanuriwe kandi inzego z’ubuzima n’ubuyobozi bw’ibanze ibijyanye n’amategeko ndetse abahoraga bakwepana n’inzego z’umutekano babana neza bagamije kuwucunga neza.

Mu bindi bikorwa bakoze nuko mu mwaka wa 2018-2019 habonetse abafite ubwandu basaga 128, muri 2019-2020 mu bapimwe habonekamo ubwandu 44 bushya naho muri 2020-2021 hiyongeraho 27 bose bakaba 199 mu 1,155 bapimwe bose mu myaka itatu ishize.

Mu mwaka wa mbere wa 2018-2019 hatanzwe udukingirizo ibihumbi 267.377 tw’abagabo, umwaka wa kabili wa 2019-2020 hatanzwe udukingirizo ibihumbi 283.273 natwo tw’abagabo naho mu mwaka 3 hamaze gutangwa udukingirizo ibihumbi 203.903 tw’abagabo ndetse n’ibihumbi 3000 by’udukingirizo tw’abagore kandi hanatangwa  amavuta akoreshwa n’abagabo ku bagabo(abatinganyi) 4907 mu mwaka wa 1 naho mu mwaka wa 2 hatangwa 6873, mu gihe muri uyu mwaka wa 3 hatanzwe amavuta asaga 9000 kugirango bayakoreshe.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →