Muhanga: Abaturiye urugomero rwa Mushishiro barataka umuriro muke cyane waka unyenyeretsa

Abaturage batuye mu kagali ka Rwigerero, Umurenge wa Mushishiro baravuga ko amashanyarazi bahawe ava ku rugomero rwa Mushishiro bayacana amatara akaka anyenyeretsa, bigatuma nta gutekereza ku mishinga migari yo kwiteza imbere.

Ubwo umunyamakuru wa intyoza.com yabasuraga kuri uyu wa 29 Nyakanga 2021, benshi mu bafite uyu muriro bavuga ko bafite umuriro udahagije na bus, ko ndetse mu gihe ibyuma bisya imyumbati birimo gukora amatara usanga yaka anyenyeretsa bagahitamo kuyazimya.

Umuturage Mukankiko Annonciata, yagize ati” Murabona ko iki gice dutuyemo tumaze igihe kitari kinini tubonye uyu muriro ducana, ariko kuva twawuhabwa ntabwo ukora neza kuko usanga amatara yaka nabi agahumbaguza ( kunyenyeretsa) tugahitamo kuyazimya kugirango atangirika”.

Nzayambaza Florent ufite icyuma gisya, avuga ko umuriro bahawe wabafashije muri byinshi birimo kutongera gukora ingendo bajya gushaka aho bacomeka terefone zashizemo umuriro ndetse, kugabanya Mazutu ibyuma byatwaraga, aho ngo ahagendaga ibihumbi 30 kuri Mazutu bakoresha ibihumbi 8 ku muriro. Gusa ngo ikibazo ubu gikomeye ni umuriro mucye cyane. Kuba uyu umuriro ari muke ngo bituma hari amatara y’abawufite ataka ndetse na serivise nziza bagahawe ikabura.

Nsengiyaremye Emmanuel, umucuruzi mu gasanteri ka Rwigerero avuga ko nyuma yo kubona umuriro byatumye ibiciro by’ifu y’amasaka, ubugari n’ibindi bigabanuka cyane kuko ngo nibura hagabanutseho amafaranga ari hagati ya 50-100. Gusa na none avuga ko batisanzuye cyane kuko amatara yaka nabi cyane, ko bishobotse hakongerwa umuriro bityo bakanabasha gutekereza ku yindi mishinga yagutse.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko kugeza ubu imirenge yose yamaze kugeramo amashanyarazi ndetse n’inyubako za Leta zose no mu bice bitandukanye bikorerwamo ubucuruzi. Avuga ariko ko” niba umuriro ari mucye harebwa ku bushobozi bw’ibikoresho bibaha umuriro ndetse dufatanye n’inzego turebe niba byasimbuzwa bagahabwa ibyabafasha gukomeza ibikorwa byabo”.

Meya Kayitare Jacqueline

Kugeza ubu akarere ka Muhanga kageze kuri 51.49 % kubijyanye no gukwirakwiza amashanyarazi, aho usanga umuriro ukomoka ku ngufu z’amashanyarazi ungana na 35,07% naho umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba ukaba ungana na 16,40% nkuko tubikesha ishami rishinzwe ibikorwaremezo, imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka.

Kuva uru rugomero rwa Mushishiro rwatahwa na Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, Paul Kagame muri 2015 ndetse rugatangira gutanga amashanyarazi, ntabwo akunze kubura cyane nubwo uru rugomero rwagiye ruhura n’ibibazo byo kwangizwa n’ibikorwa by’ubuhinzi ndetse n’ubucukuzi butanoze bw’amabuye y’agaciro mu misozi ihanamye y’uturere twa Muhanga, Karongi na Ngororero twose dukora kuri uru ruzi. Ibyo byanatumye ingano y’amashanyarazi igabanuka kubera isayo yuzuye muri uru rugomero, bikaba ari n’imwe mu mpamvu y’umuriro muke cyane ku baturage.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →