Muhanga: Abatwaye inda z’imburagihe barashimira Humuriza Tamari bakagaya ababyeyi babo babaha akato

Bamwe mu bakobwa baterwa inda z’imburagihe batarageza imyaka y’ubukure, barashimira Humuriza Tamari Fondation yabafashije kongera kugaruka mu buzima nk’abandi baturage, ariko kandi bakagaya ababatera inda na bamwe mu babyeyi babo babaha akato bakabafata nabi.

Umwe muri aba batewe inda bakiri bato akabyara imburagihe, wo mu kagali ka Urwinkindi mu murenge wa Mushishiro, avuga ko yatewe inda afite imyaka 15 ndetse uwayimuteye ntacyo amufasha mu kurera umwana, ko ndetse yashatse undi mugore. Avuga ko umushinga Humuriza Tamari Fondation wabavanye mu bwigunge, ukaba unatangiye gufasha abana babo.

Yagize ati” Banteye inda mfite imyaka 15 ariko uwayinteye nta na kimwe amfasha ngo ndere umwana twabyaranye, ndetse yishakiye undi mugore mpitamo kumwihorera,  ariko Humuriza Tamari Fondation yaradufashije turatinyuka ndetse dore itangiye no gufasha abana bacu”.

Undi nawe twirinze gutangaza amazina, avuga ko bari baribagiwe uko kujya mu bandi bimeze ndetse ko bageragezaga kubegera bakababwira ko babasebeje, ariko ubu  bameze neza kuko Humuriza yabafashije igatuma babona ko ubuzima bushoboka.

Igikorwa cyo gufasha cyateguwe na Humuriza Tamari Fondation.

Yagize ati” Iyo umukobwa yabyaye adafite umugabo bamuha akato, noneho reba uwabyaye akiri umwana we ntashobora kuko bavuga ko twabasebeje mu muryango, ariko ubuzima bwarahindutse cyane nyuma yo kubona umuryango wa Humuriza Tamari Fondation itugarurira icyizere ndetse abana bacu babonye ababyeyi ba nyabo”.

Muhawenimana Jacqueline, umubyeyi ufite abakobwa 3 bose babyaye imburagihe avuga ko nubwo babamusigiye yishimiye kubarera nubwo ba se batabitaho, ariko nibura Humuriza Tamari Fondation ngo yabafashije kubona ibyo bo nk’ababyeyi batabasha kubonera abuzukuru babo.

Yagize ati” Mfite abakobwa banjye batatu bose batewe inda batarageza imyaka y’ubukure, nubwo babansigiye nkaba mbarera hari ibyo njyewe ntabasha kubabonera none uyu muryango uratugobotse uduhaye ibikoresho byabo kandi biranshimishije”.

Mukeshimana Pourcherie, avuga ko agaya ababyeyi bafata nabi abana babo kuko iyo umutereranye bituma yiheba ndetse ubuzima bukamubera bubi bityo mu buzima bubi abayemo bigatuma bongera kumutera indi nda noneho bikaba bibi. Avuga ko icyo kumufasha ari uko wamuba hafi kuko iyo utamufashe neza akomeza bwa buzima nuwo abyaye akamurera nabi cyangwa agashaka uko ayikuramo akanamwica.

Pasteur Nyiraneza Arbertine, umuyobozi w’Umuryango utegamiye kuri Leta Humuriza Tamari Fondation avuga ko uyu muryango washinzwe hakurikijwe inkuru ya Tamari wo muri Bibiliya watewe inda na musaza we akagenda ahunze umuryango we, “ niyo mpamvu twebwe twafashe aba bakobwa baterwa inda n’abagabo cyangwa abasore bakabata bakabasiga nta nicyo babafashije”.

Umuyobozi wa Humuriza Tamari Fondation.

Akomeza avuga ko umukobwa wabyaye akwiye kwegerwa akagirwa inama ndetse agafashwa mubyo we atabona yakagombye gufashwa n’uwamuteye inda, ariko twebwe twaravuze tuti “ese Tamari turamufasha iki?”.  Kugirango tubashe kumufasha nibwo twavuze tuti uwabyaye atujuje imyaka nuwari uyifite reka bose tubafashe kubabonera ibikoresho by’ishuri ndetse abatarajya ku ishuri tubahe ibikoresho by’isuku harimo amavuta n’isabune nk’ibikoresho by’ibanze.

Uyu muryango Humuriza Tamari Fondation urimo kwita kuri ba Tamari bo mu murenge wa Mushishiro bibumbiye mu matsinda 6 bafite abana barenga 200 ari nabo bafashijwe bahabwa ibikoresho by’ishuri birimo amakaye, ibikapu ku bana biga kuva mu mashuri y’inshuke n’abanza ndetse abana batarajya mu ishuri bahabwa ibikoresho by’isuku birimo amasabune n’amavuta byose hamwe bikaba bifite agaciro k’amafaranga asaga Miliyoni 1,5.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →