Muhanga: Ahahoze ari Hotel Concorde hagiye gusenywa

Hashize igihe kirekire hari amazu abarirwa mu mutungo wa Leta ariko ugasanga harimo adakoreshwa neza ngo atange umusaruro kuri tumwe mu turere tuyafiteho uburenganzira. Muri aka karere ka Muhanga, ku cyahoze kitwa Hotel Concorde kimwe n’izindu nzu, hategerejwe ubuyobozi bushya bugomba gutorwa aribwo bwitezweho umwanzuro wa nyuma.

Umuyobozi w’Umusigire w’Akarere ka Muhanga, akaba asanzwe ari Umunyamabanga Nshingabikorwa, Kanyangira Ignace avuga ko aya mazu yamaze kubarurwa ndetse hakaba harimo amazu agomba gusenywa, andi akaba yagurishwa ku babasha kuyafata neza. Gusa avuga ko ibi bizafatwaho umwanzuro n’inama Njyanama izatorwa ariko ngo concorde yo igomba gusenywa.

Yagize ati” Nibyo koko hari imitungo myinshi ibarirwa mu mutungo w’akarere ndetse ikaba itabyazwa umusaruro, ariko twamaze kumenya ashobora(amazu) gukomeza gukoreshwa ndetse n’andi agomba gusenywa andi akabyazwa umusaruro”.

Akomeza yemeza ko iyi nyubako yitwaga Hotel Concorde bagerageje gushaka amakuru bagasanga yaraguzwe kera ubwo hakorwaga umuhanda wa Gitarama -Kibuye, bityo ko ndetse ubuyobozi bw’akarere bwamaze gufata umwanzuro wo kuhasenya hakazasigara gusa igice kimwe kubera ko hubatsemo igikoni cy’ishuri ribanza rya BITI.

Yagize ati” Nibyo ariya mazu y’ahitwa Hotel Concorde twashatse amakuru dusanga ari ah’ubuyobozi bwarahaguze igihe hakorwaga umuhanda Gitarama-Kibuye, ariko nk’ubuyobozi, twamaze gufata umwanzuro yuko hagomba gusenywa hagasigaramo igice kimwe kugirango igikoni cyubatswe n’ishuri ribanza rya Biti gikomeze gutekera abanyeshuri”.

Nubwo ubuyobozi buvuga ko hagomba gusenywa, hari abavuga ko hagakwiye guhabwa iki kigo cy’ishuri kikahagura, bityo bikagabanya ingendo abana bakora, cyangwa bagashyiramo ishuri ry’incuke kuko uyu mudugudu nta shuri ry’incuke ryegamiye kuri Leta rihari.

Abazi Hotel Concorde, bavuga ko yubatswe hagati y’imyaka ya 1975-1986 ikaba yarakoreragamo abagabo barimo abazwi nka; Francois, Mafiyeri na Laurent. Aha kandi, hakoreye kompanyi yubakaga imihanda, Astardi binavugwa ko yishyure abari bahatuye ikahasigira icyahoze kitwa Komini Nyamabuye.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →