Muhanga: Ashaje atarongoye bitewe n’imitungo yatanzwe n’ubuyobozi

Cyimana Gaspard bakunda kwita Tayiroro, ni umuturage w’Umurenge wa Shyogwe. Ku myaka 57 y’amavuko ashinja ubuyobozi kugaba imitungo bitwaje ko hazashyirwa ibikorwa by’ inyungu rusange nyamara hagatuzwa abaturage barimo abifite.

Cyimana, utuye mu Murenge wa Shyogwe avuga ko ubuyobozi bwananiwe kumukemurira ikibazo cy’imitungo bwatanze habeshywa ko aho iri hazashyirwa ibikorwa by’ inyungu rusange nyamara kugeza uyu munsi tariki 22 Gicurasi 2019 hakaba harimo abaturage avuga ko barimo n’abifite.

Kudasubizwa imitungo( ubutaka avuga ko ari metero 57 kuri 38 ) yatanzwe cyangwa ngo ahabwe ingurane, ahubwo hakanabeshywa ko byakozwe mu nyungu rusange, ibi ngo byamugizeho ingaruka zirimo no kuba ashaje atarongoye kuko iby’imitungo yajyaga kumufasha kwiteza imbere byagabiwe rubanda.

Avuga ku ngaruka zirimo no kuba ashaje atarongoye, yagize ati ” Ingaruka zo ni nyinshi, ubu mba njyenyine nagombye kuba mfite n’umugore. Burya n’umugore agomba kugenda akurura amakuru ati ese nzatungwa n’iki? kandi yagombye gutungwa n’ibyanjye. Niyo mpamvu nafashe umwanzuro ndavuga nti nzazana umugore ari uko ikibazo cyanjye bakinkemuriye”.

Akomeza ati ” Burya niyo ugiye gutereta uzi gutereta icyo bigomba, ugomba no kugenda uvuga uti nibura mfite agakofi karimo… kugirango mugurire fanta n’ibiki byose…, ndamugurira se mubyo banyaze”?.

Cyimana, avuga ko umutungo watanzwe mu 1996 ubwo yari afunzwe azira ibyaha bifitanye isano na Jenoside. Aho nyuma y’imyaka 19 afunguriwe ngo yasanze umutungo waratanzwe ngo hakurikijwe itegeko ryo kuwa 23 Nyakanga 1979 ku ngingo yavugaga ibijyanye no kwimura abantu mu nyungu rusange.

Avuga ko ibyakozwe ndetse na Raporo zatanzwe ku kibazo cye atari ukuri ngo kuko nta bikorwa by’inyungu rusange byashyizwe ahari ubutaka, ko ahubwo byakozwe n’abantu mu nyungu zabo. Ashyira cyane mu majwi uwahoze ashinzwe iby’imiturire mucyahoze ari Perefegitura ya Gitarama.

Uwamariya Beatrice, umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ntabwo yemeranywa na Cyimana. Avuga ko imitungo yatanzwe hakurikijwe itegeko ryavugaga ko ubutaka ari ubwa Leta. Ko iyo hari igikorwa cy’inyungu rusange hishyurwa ibiri hejuru yabwo gusa, kandi ngo ibi byarakozwe.

Ati ” Twaje kureba igihe cyatangiwe tureba amategeko yagengaga ubutaka icyo gihe dusanga nta karengane yagize, kuko icyo gihe umuntu yasabaga ikibanza ku nyungu rusange hanyuma bakakimuka ahubwo ibiri ku butaka bakabiha agaciro gakwiye hanyuma nyiri ubutaka akishyurwa”. Akomeza avuga ko uyu muturage yagombye kunyurwa ngo kuko nta cyakozwe kinyuranije n’itegeko.

Cyimana, akomeje kwiyambaza inzego zitandukanye kuko yaba igisubizo yahawe n’akarere avuga ko nta kuri kurimo. Avuga kandi ko yiyambaje Guverineri w’intara y’amajyepfo, CG Gasana ariko nawe ngo igisubizo yamuhaye cyagendeye ku myanzuro yakozwe n’abari mu karere we atemera. Avuga ko ibyo ubuyobozi buvuga ko hari ibyari ku butaka byishyuwe ntabyo azi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →