Muhanga: Babangamiwe n’isoko ryashyizwe mu kigo cy’ishuri, ubwoba bwa Covid-19 ni bwose

Nyuma yaho inama y’abaminisitiri ishyize imirenge 7 yo karere ka Muhanga muri Guma mu rugo, abaremaga isoko ry’ibijumba n’imboga bari barimuriwe mu Mudugudu wa Biti ryaciwemo kabiri hagamijwe kugabanya ibyago byo kwandura COVID-19. Aho isoko ryimuriwe mu kigo cy’ishuri, bibangamiye imyigire y’abana basangiye ikigo n’isoko.

Kwimura isoko rigashyirwa mu kigo cy’ishuri, byakozwe Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda itaratangaza ko amashuri azatangira kuwa 2 Kanama 2021. Muri iki kigo cy’ishuri hashyizwe isoko ry’ abazana ibijumba n’ababirangura babijyana hirya no hino mu gihugu.

Bamwe mu babyeyi baharerera bavuga ko urusaku rw’isoko rudashobora gutuma abanyeshuri biga neza. Basaba ko iri soko ryakurwa aha hantu mu buryo bwihuse kuko ritabasha kuba aha ngo n’abana babashe kwiga.

Murangwa Theogene, avuga ko bibabaje kubona ubuyobozi bureberera abaturage bwemera ko abana bigira ahantu hari isoko ndetse hashobora gushyira ubuzima bw’abantu benshi mu kaga.

Yagize ati” Ntabwo bikwiye kuko ubuyobozi bukwiye gufata ibyemezo bubanje kureba niba bitabangamira ibindi kuko urebye iri soko wenda rirema igihe gito ariko sinzi niba umwalimu yigisha atuje, ndetse n’aba barirema bava henshi bashobora kutwanduriza abana”.

Mukagasana, umuturage wazanye ibijumba mu isoko avuga ko iri soko koko ribangamiye imyigire y’abana, ko ndetse kuriwe abona ko rikwiye kwimurwa kubera ko nubwo abana ngo bakwihanganira urusaku, baba bari mu byago byo kuba bakwanduzwa icyorezo cya Covid-19 n’ibindi.

Yagize ati” Ku bwanjye mbona isoko rigenda riba rigari bityo rikaba ryashakirwa ahandi hagamijwe kurinda abana bashobora guhura n’abaje mu isoko bazanye ibicuruzwa, ariko na none hagize uza yanduye akanduza umwe mu bana twayihererekanya mu gihe gito aho dukomoka kandi dukwiye kwirinda”.

Umuyobozi w’ishuli ribanza rya Biti riherereye mu Mudugudu wa Biti mu  kagali ka Remera witwa Kayijire Florent, avuga ko iri soko ribangamiye abanyeshuli ndetse n’abarimu, ariko na none ngo mu rwego rwo kwirinda“ Turabiganiraho n’ubuyobozi bifatirwe umwanzuro kuko ntabwo byashoboka kwiga n’urusaku rw’abarema isoko”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude avuga ko kuba isoko riremera hariya byabaye kwitabara ariko ngo babyizeho bafata umwanzuro wo kwimura iminsi isoko ry’ibijumba ryaremeragaho ishyirwa ku wa 2 no kuwa 5 aho kuba ku wa 3 no ku wa 6, aho ribisikana n’imboga ryo rizajya rirema  ku 3 no kuwa 6 wa buri cyumweru.

Nubwo ubuyobozi buvuga ibi, ababirebera hafi bavuga ko uwakwinjira muri iri soko arwaye yakwanduza benshi kuko nta buryo bwo kwirinda COVID-19 buhari kuko abinjira bose nta gukaraba ndetse nta na kandagira ukarabe ziharangwa mu gihe abanyeshuri usanga bivanga n’abaremye isoko, ari naho bahera basaba ko ibijyanye no kwirinda byarebwaho cyane ko uyu mudugudu urangwamo ingo zifite abarwayi COVID-19. Ni naho benshi bahera basaba ko isoko rivanwa mu kigo cy’ishuri.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →