Muhanga: Barasaba ingurane z’ibyangijwe n’umuyoboro w’amazi wakozwe n’Abashinwa

Bamwe mu baturage, hashize igihe bategereje ingurane bijejwe ku mitungo yabo yangijwe ubwo hagurwaga umuyoboro w’amazi mu mujyi wa Muhanga. Bavuga ko ibyo basabwe byose babikoze, bakibaza impamvu batabona amafaranga ku byabo byangijwe. Bibaza impamvu hari bamwe muri bagenzi babo umwaka ushize bahawe ingurane, ariko bo na n’ubu amaso akaba yaraheze mu kirere.

Malayika Dusabe Andree, atuye mu Mudugudu wa Gihuma avuga ko bamwangirije urutoki ariko ntahabwe amafaranga. Asaba ubuyobozi kumufasha kurenganurwa agahambwa ingurane z’ibye byangijwe.

Yagize ati” Twagiye twizezwa ko amafaranga aza vuba ku mitungo yacu yangijwe n’uyu muyoboro ariko ntacyo turabona kandi twatanze ibyangombwa byacu. Nk’ubu bantemeye insina arizo zintunze ndimo kurya ubusa”.

Nyiramatama Victoria, avuga ko we bamubwiye ko amafaranga ye n’ayundi muturage  witwa Cecilia yasohotse bagiye kureba barayabura. Avuga ko bakwiye guhabwa amafaranga yabo nkuko babangirije imyaka ariyo yari kubatunga.

Yagize ati” Njyewe na Cecilia bahora batubwira ko twishyuwe ariko twajya kuri banki bakatubwira ko nta mafaranga yacu yari yaza, hashize amezi hafi 4 yose dutegereje kandi twangirijwe imyaka ariyo yari kudutunga”.

Harelimana Andree, avuga ko bamuranduriye imboga ndetse n’urutoki, ariko ngo ahora abahamagara ntibabashe kumwitaba. Asaba ubuyobozzi bireba kugira icyo bukora kuri iki kibazo kibangamiye benshoi.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe amazi n’Isukura rya Muhanga, Sematabaro Joseph ku murongo wa Telefoni yavuze ko  hari abaturage basaga 1000 bagombaga guhabwa ingurane ku byangijwe n’umuyoboro mushya w’amazi, ariko benshi ngo bamaze kwishyurwa hasigaye bacye, aho ahamya ko nabyo biri mu nzira zo gukemuka vuba.

Yagize ati” Nibyo koko dufite abaturage bangirijwe n’uyu muyoboro, ariko hari ababonye ingurane zabo bagenewe na Wasac. Ku byangijwe hakorwa uyu muyoboro, abagombaga guhabwa ingurane ni 1476, abamaze kwishyurwa bagera kuri 989 ariko hari na dosiye zigera kuri 487 zikirimo kugenzurwa bityo nabo mu gihe kidatinze barabona ingurane zabo”.

Akomeza avuga ko abavuga ko babwiwe ko bishyuwe ariko ntibabone amafaranga yabo, ngo hari igihe ayobera ahandi mu wundi murenge ariko iyo babimenye bajya kuri uwo murenge bagasaba SACCO ko yayohereza hahandi agahabwa uyagenewe. Asaba uwahuye n’iki kibazo kubegera bakamufasha.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric avuga ko iyi miyoboro yakozwe na kompanyi y’Abashinwa (China Civil Engineering Construction Corporation), ko yarangije imirimo yayo. Iyi miyoboro kandi yatewe inkunga n’ikigega cya  Banki Nyafurika y’iterambere(AFDB) ndetse abasigaye batarahabwa ingurane yabo, ubuyobozi bwa Wasac bwabijeje ko bugiye kubikemura vuba bagahabwa asaga Miliyoni 20 bikava mu nzira kuko nabo bangirijwe ibikorwa.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →